December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Iran: Amerika yahinduye amayeri yo gukwirakwiza coronavirus itugenera inkunga ngo ibone uko itugeraho- Ayatollah

YASUWE 67 

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei  yanze inkunga ya Leta zunze ubumwe za America yifuzaga kuyifasha kurwanya icyorezo cya coronavirus. Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran “yashinjijee USA kuba ari yo yazanye icyorezo”

Kuri televiziyo, Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko America ari umwanzi wa mbere w’igihugu ke, ndetse ayishinja kuba inyuma y’icyorezo, ndetse amagambo ye yemezwa na bamwe mu bayobozi b’Ubushinwa ko America ari yo yazanye icyorezo.

Khamenei  yagize ati “Ntabwo nzi niba biriya birego koko ari ukuri, ariko kuba biriho, ni nde utekereza neza wabemerera kuzana iyo miti? Yongeraho ati “Birashoboka ko imiti yanyu ari uburyo bwo gukwirakwiza birushijeho Virus.”

Umuyobozi wa Iran nubwo nta makuru afatika yahereyeho, yavuze ko iriya Virus “yakorewe Iran, ngo bakoresheje amakuru y’imiterere y’umubiri wabo bamaze igihe kirekire bashakira kubura hasi no hejuru.”

Abandi Bayobozi muri Iran bafashe inkunga ya America nko kwiyerurutsa, mu gihe yanze gukuraho ibihano byafatiwe kiriya gihugu.

Iran iri mu bihugu byashegeshwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus ni cyo gihugu kibasiwe cyane mu Burasirazuba bwo Hagati, aho imibare y’abandiye igera ku 21,600. Imibare y’abantu bapfuye bagera ku 1,685.

Hari abavuga ko imibare y’abanduye n’abapfuye muri kiriya gihugu ishobora kuba iruta cyane itangazwa na Leta.

Kuri iki cyumweru taliki ya 22 Werurwe 2020, Umuryango w’Abaganga batagira Imipaka (MSF) watangaje ko washyizeho Ikigo cyakira abantu 50 mu Ntara ya Isfahan muri Iran mu rwego rwo gufasha abarembye nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Uretse MSF w’Abafaransa,   Ubwongereza, Ubudage n’Ubufarasna nk’ibihugu byageneye Iran inkunga ijyanye n’ubuvuzi.

Imibare mishya ya OMS igaragaza ko abanduye Coronavirus bagera ku 267,013, abo yahitanye bageze ku 11,201 yageze mu bihugu 185.