December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abantu 14 batorotse akato barahigishwa uruhindu muri Gambiya

YASUWE 63 

Kuva kuwa 5 tariki ya 20 Werurwe Leta ya Gambia  iri guhiga bukware  abantu 14 bari barashyizwe mu kato muri hoteli ariko bakaza gutoroka nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu cya Gambia

Minisitiri w’Ubuzima, Ahmadou Lamin Samateh avuga  ko abatorotse ari bamwe mu bagenzi bari baturutse mu Bwongereza bakaba bari mu kato muri hoteli mu murwa mukuru Banjul.Yagize ati”Bamwe mu bagenzi bari mu kato bishe imiryango ya hoteli baratoroka.”

Hari Ku wa 2 ubwo Perezida Adama Barrow yashyiragaho amabwiriza yo gushyira mu kato abagenzi baturutse mu mahanga ndetse no gufunga amashuri ni bwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye uwo nawe akaba yari umugore wari aje aturutse mu gihugu cy’Ubwongereza.

Amakuru dukesha ibiro ntara makuru by’Abufaransa AFP nuko aba minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu ikomeje igikorwa cyo gushakisha aba batorotse bose kuko kugeza kuri ubu ntiharanamenyekana ubwene gihugu bwabo

Kugeza kuri ubu muri iki gihugu cya Gambiya harabarurwa umuntu umwe byamaze kwemezwa ko afite coronavirus kuko abatorotse bari bataramara gusuzumwa.