December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Haravugwa Imirwano ikomeye Hagati ya Zambia na RDC

YASUWE 65 

Hashize icyumweru havugwa imirwano  hagati ya Zambia na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo  aho ibi bihugu ngo biri kurwanira ubutaka buri hafi n’umupaka uhuza ibi bihugu mu gace kitwa Kibanwa.

Uru rugamba ngo rukaba rwarasembuwe no kuba ingabo za Zambia zarinjiye ku butaka bwa Kongo muri aka gace kitwa Kibanwa hafi n’ikiyaga cya Tanganyika.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko mu ijoro ryo ku Cyumweru kuwa 15 Werurwe 2020 rishyira kuwa Mbere habaye imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi aho buri ruhande rwatakaje umusilikare umwe aguye muri iyo mirwano bikarangira ingabo za Zambia zishinze idarapo ry’igihugu cyazo kuri ubu butaka zikamanura irya Kongo.

RFI dukesha aya makuru ikomeza ivuga ko ingabo za Zambia kugera kuwa 5 w’icyumweru turangije arizo zari zikomeje kugenzura aka gaca karimo ubu butaka.

Ariko amakuru kuri ubu dukesha Televiziyo na Radiyo by’ababiligi RTBF.BE avugako ingabo za Repuburika iharanira demokarasi ya Congo zabashije kwigarurira aka gace zigakuye mu maboko y’ingabo za Zambia ndetse zikongera no kumanika idarapo rya Congo