December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Abo ingamba zo kwirinda coronavirus zasanze mu ruzinduko babyukiye ku biro by’Akarere ngo kabacumbikire

YASUWE 216 

Kumugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya coronavirus nyuma y’uko taliki ya 14 Werurwe 2020 ndetse ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rikaba ryaramaze gutangaza ko covid19 kitakiri icyorezo gusa ahubwo ari icyorezo cyugarije isi.

Zimwe muri izi ngamba zashyizweho ari nazo zagonze abari barazindukiye hirya no hino mu gihugu, harimo ko ingendo ziva cya zijya (urujya n’uruza) mu ntara zihagarara abantu bakaguma mungo zabo mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Bamwe mu baturage izi ngamba zasanze bari barazindukiye mu karere ka Rubavu bananiwe kubyakira, maze bazindukira ku biro by’aka karere ngo kabacumbikire cyangwa kabafashe gusubira aho baturutse.

Umwe mu baganiriye na Radio Rwanda witwa Nsengiyumva Jean, yavuze ko we yumva babareka bagataha bakajya kwirindira mu miryango yabo. Yagize ati: Nkanjye nturuka mu karere ka Karongi, nari naje I Rubavu gusura abavandimwe. Nibaduhe imodoka dutahe tujye kwirindira coronavirus murugo ndi kumwe n’umugore n’abana.”

Kimwe n’abandi bavuze ko baturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu, bavuze ko bashaka gutaha kuko babona kwirinda bari mu mihana Atari icyemezo kinoze kuri bo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu mu gushakira iki kibazo umuti, ngo babaruye aba baturage babasaba n’imyirondoro yabo ngo bamenye aho baturuka babe bashakirwa ubufasha.

Kugeza kuri iki cyumweru taliki ya 22 Werurwe 2020, mu Rwanda abarwayi ba coronavirus bamaze kuba 17, mu gihe abahuye nabo basaga 650.