November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda yemeje umuntu wa mbere urwaye Coronavirus

YASUWE 62 

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor cyo mu gihugu cya Uganda, aravuga ko Minisiteri y’ubuzima yo muri icyo gihugu ko uyu munsi ku cyumweru taliki ya 22/03/2020 yemeje ko hagaragaye umuntu wa mbere urwaye COVID-19 muri icyo gihugu. Ibi bikaba byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima muri Uganda, Bwana Dr.Ruth Aceng.

Umuntu wasanzwemo Coronavirus ni umugabo w’imyaka 36 y’amavuko, utuye ahitwa Kibuli, Kagungulu zone mu mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo yari yaragiye Idubai taliki 17/03/2020  mu urugendo rw’ibikorwa by’ubucuruzi.

Yagaragaye ubwo yari agarutse Uganda taliki ya 21/03/2020 mu masaha ya saa 2:00′ za mugitondo akaba yari mu ndege ya comanyi ya Ethiopian airlines.

Mugihe cyo kumusuzuma ubwo yari kukibuga cy’indege cya Entebbe Airport, yari afite umuriro wa 38.7.

Ibi byatumye ikipe yari ishinzwe gupima ihita imushyira mukato kugirango bakomeze kumukurikirana.

Umuriro wafashwe hagati y’iminota 30 n’isaha wakomeje kungana. ubwo yahise ajyanwa Entebbe kubitaro bya Grand B Hospital kugirango akurikiranwe aho yahise ibipimo by’ibicurane kugirango bisuzumwe.

Barangiza bavugako umurwayi Ameze neza ariko ari mukato aho Entebbe kubitaro.

Uganda ibaye igihugu cya 4 mubihugu bigize umuryango wa Africa y’uburasirazuba nyuma ya Kenya,Tanzania ndetse n’uRwanda.

 

Inkuru ya Theophile Bravery @rwandanews24.rw