December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umunyarwandakazi winjiye muri Uganda akekwaho coronavirus arahigwa bukware

YASUWE 52 

Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, barimo gushakira hasi no hejuru umugore w’Umunyarwanda witwa  Mushimiyimana Delphine ukekwaho icyorezo cya Virusi yo mu bwoko bwa Corona.

 

Mushimiyimana ukomoka mu Karere ka Ruhango, amakuru avuga ko yaherukaga kuva i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu aza i Kigali.

Mushimiyimana ngo yabanaga n’incuti iza kurwara, bayisuzumye bayisangamo icyorezo cya Virusi ya Corona. Iyo nshuuti ye yasobanuye ko nta gihe kinini cyari gishize bageze mu Rwanda, ubwo yabazwaga aho Mushimiyimana yaba yarakoreye ingendo.

Uwo mugabo kandi yabajijwe abandi bantu yaba yarahuye na bo, avuga ko nta wundi uretse Mushimiyimana batandukanye yerekeza mu Karere ka Nyagatare.

Chimpreports dukesha iyi nkuru isobanura ko ubuyobozi bwihutiye gushakira Mukeshimana i Nyagatare, ariko ntibwahamubona.

Nyuma inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zamenye ko uyu mugore yinjiye muri Uganda yinjiriye i Nyagatare.

Abayobozi ba Uganda bavuga ko u Rwanda rwabamenyesheje amakuru ya Mushimiyimana, nk’uko byemejwe na Emmanuel Ainebyoona, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda.

Ainebyoona yayemeje agira ati: ” Twakiriye impuruza y’amakuru y’uwo muntu duhita dushyiraho ikipe y’abashinzwe umutekano n’abashinzwe ubuzima bo kumushaka. Turakomeza guha abaturage bacu amakuru y’uko iki kibazo giteye.”

Inkuru ya Mushimiyimana yatumye abuyobozi ba Uganda bukuka imitima, butangira kumuhigira hasi no hejuru nk’uko Chimpreports ibivuga.

Iki kinyamakuru kivuga ko inzego zishinzwe umutekano za Uganda zirimo kumushakira mu bice bya Kabale.

Kugeza ubu Uganda ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bitaragaragaramo umurwayi w’icyorezo cya Coronavirus kimaze kugaragara mu bihugu birenga 40 by’uyu mugabane.