December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: uko ibiciro by’ibiribwa bihagaze ku isoko

YASUWE 49 

Nyuma y’uko isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, kuri ubu cyanageze mu Rwanda, nyuma y’ uko gihereye mu gihugu cy’ubushinwa ubukungu bw’ibihugu byinshi ku isi bukaba bumaze kuhazaharira kuko n’ibiciro ku isoko byiyongereye ku buryo bugaragara.

Umunyamakuru wa rwandanews24 ukorera mu karere ka Karongi, yagerageje kugera ku isoko gutera icyumvirzo ku kuntu ibiciro bihagaze ku isoko.

Bamwe mu baturage baganiriye na rwandanews24 bo mu karere ka Karongi bafite agahinda kenshi nyuma y’uko barimo kuvuga ko barimo kujya ku isoko bagasanga ibintu byarahenze kandi Leta yarasabye abacuruzi kutongera ibiciro.

Uyu witwa Twagirimana yagize ati: “ Ubuzima burakomeye cyane kandi burahenze nyuma y’uko iki cyorezo kigeze mu Rwanda, urajya ku isoko ugiye guhaha aho ibiribwa wari usanzwe uhaha urimo kugera ku isoko ugasanga biri hafi kwikuba kabiri, turasaba Leta rwose ize iturenganure.”

Umucuruzi utifuje ko amazina ye atangazwa waganiriye na rwandanaews24 arasaba leta ko yahera kubacuruzi bo muri Kigali barimo kubaranguza ku mafaranga menshi, nabo bakabona ko ntakintu bazakuramo.

Ati “Leta nihere kubaranguza bo muri Kigali kuko barimo kuturanguza baduhenze, niturangura kuri make natwe tuzagurisha kuri make.”

Uko ibiciro bihagaze mu isoko rya Kibuye ryo mu karere ka Karongi

1) Umufuka w’umuceri w’ibiro (25kg) urimo kugurishwa ku mafaranga hagati y’ibihumbi 23000frw na 24000frw.

2) Umufuka wa kawunga w’ibiro (25kg) urimo kugurishwa ku mafaranga hagati y’ibihumbi 12000frw na 14000frw

3) Umufuka w’isukari w’ibiro (50kg) urimo kugurishwa hagati y’ibihumbi 43000frw na 44000frw

4) Ijerikani y’amavuta ya Litiro (20l) irimo kugurishwa amafaranga 26500frw mu gihe akajerikani ka Litiro (5l) karimo kugurishwa hagati y’ibihumbi 6200frwna 7000frw.

5) Ibishyimbo Mironko irimo kugura amafaranga Magana cyenda 900frw, mu gihe ikiro kimwe kirimo kigura amafaranga 700frw.

Isukari iva hanze (50Kg) ntigomba kurenza Frw 39,500 ku barangura na Frw 900 ku badandaza, mu gihe iya Kabuye (50Kg) itagomba kurenza Frw 42,000 ku barangura na Frw 1,000 ku kilo ku badandaza.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda  irasaba abaguzi gutanga amakuru mu gihe babona izamuka rikabije ry’ibiciro aho ari ho hose kugira ngo hafatwe ingamba byihuse, bahamagara ku murongo utishyurwa 3739, bakaba banawuherwaho n’andi makuru bifuza.

Nshimiyimana Eric@rwandanews24.com