December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Huye-Kinazi : Umuturage yandikiye Minisitiri asaba ubuhungiro

YASUWE 64 

Umuturage witwa Hirwa Ephron utuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye yandikiye Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asaba ubuhungiro. Uyu muturage avuga ko yanditse iyo baruwa nyuma y’aho ubuyobozi bumuranduriye imyaka bucamo umuhanda no gukomeza gutotezwa n’ubuyobozi bw’akagari yitwa igihazi.Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi buravuga ko uyu muturage yari yahinze mu nzira bityo ko ibyakozwe kwari ukugira ngo bahasubize uwo muhanda.

Atuye mu kagali ka Gitovu mu mudugudu wa Nyarugunga, aravuga ko yaranduriwe imyaka banyuza umuhanda mu murima we bikozwe n’umuganda ku itegeko ry’umunyamabanga nshingwabikowa w’akagari ka Gitovu. Ni umuhanda wanyuze munsi y’isambu ye ukagarukira imbere gato.

Intandaro y’ibi yise guhohoterwa ngo ni urubanza yari afitanye n’umugore we bareganye mu nkiko ashaka gatanya,  ariko urukiko rukabyanga, maze ubuyobozi bwo bugashaka kubagabanya bitandukanye n’umwanzuro w’urukiko nk’uko abisobanura.

Aha ni ho yahereye yandikira inzego zitandukanye atabaza, ahereye ku karere ka Huye, kugeza ubwo yandikira Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu, ibaruwa igaragaza ko asaba ubuhungiro yagejejwe muri Minisiteri taliki ya 17 Werurwe 2020 nk’uko bigaragara kuri Kopi TV na Radio One dukesha iyi nkuru bifitiye kopi (Copie).

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kinazi buvuga ko impamvu uyu muturage yaranduriwe imyaka, ngo ari uko yari yahinze mu nzira y’abaturage bityo biba ngombwa ko hasubizwa umuhanda nk’uko Uwamariya Jacqueline umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinazi yabivuze .

Nubwo uyu muturage avuga ko yahohotewe atategujwe ndetse n’uyu muhanda ngo ukaba ntaho werekeza ugarukira hirya ye gato ahandi ari amashyamba n’imisozi, ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi bwo bwemeza ko yabibwiwe akanga kubyikorera bityo bituma bishyirwa mu bikorwa n’imbaraga z’ubuyobozi zikoresheje abaturage mu muganda.  Naho kwandikira inzego asaba ubuhungiro,ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abifitiye uburenganzira.