December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhanda Muhanga – Ngororero – Mukamira ntukiri nyabagendwa kubera imvura

YASUWE 68 

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Werurwe 2020, imvura yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu yaguye no mu kice cy’ Intara y’Amajyepfo ashyira Amajyaruguru ikaba yangije umuhanda Muhanga –Ngororero -Mukamira.

Umuhanda warengewe nko muri metero 500

Amakuru y’ifungwa ry’uyu muhanda utarimo gukoreshwa kubera imvura yawurengeye yemejwe n’Umuvugizi wa polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera nk’uko yabitangarije Radio Rwanda. Yagize ati: “Umuhanda Muhanga –Ngororero –Mukamira si nyabagendwa kubera imvura, ubu abashaka kujya banava Ngororero –Mukamira baturutse I Kigali barakoresha umuhanda Kigali –Musanze-Ngororero –Mukamira.”

Yakomeje avuga ko imvura yawurengeye nko muri metero 500.

Uyu muhanda urafunze kugeza igihe amazi azashirira mu muhanda agakama ukongera kuba nyabagendwa.