December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Amatora ya Perezida muri 2021 yasubitswe yimurirwa muri 2023

YASUWE 200 

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe umwaka utaha wa 2021 yimuriwe mu mwaka wa 2023, ngo bikaba ari mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid19 cyugarije isi n’ubwo iki gihugu itarageramo.

Zimbabwe Voice dukesha iyi nkuru yanditse ko ibi Perezida Museveni yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko adashobora kwirengera ubuzima bw’abanyagihugu babarirwa mu mamiliyoni ngo amatora abe mu gihe nk’iki kitoroheye isi. Yagize ati: “Ubuzima buzima nicyo cy’ingenzi ku banya-Uganda. Mfatanije n’abaminisitiri banjye, twasanze igisubizo cyangwa umwanzuro nyawo kuri iki kibazo ari uko amatora aba asubitswe kugera mu mwaka wa 2023.”

Yakomeje avuga ko  mu kurinda abaturage b’igihugu, abakandida perezida bose bahagarike ibikorwa byo kwiyamamaza bagume mu rugo. Amatora azaza ibikorwa byo kuyategura bikomeze, ariko turengere ubuzima bw’abanyagihugu nk’uko Nairobi Times yabyanditse.

Uganda yamaze gukumira abanyamahanga bava mu bihugu birimo coronavirus ku kigero cyo hejuru birimo China, France, Germany, Iran, Italy, South Korea, and Spain, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima muri Uganda madame Jane Ruth Aceng.

Madame Jane Ruth Aceng yakomeje avuga ko ibihugu bishobora kwemererwa igihe habayeho urugendo rudasanzwe rushobora gutuma biza muri Uganda ari United States, UK, Netherlands, Sweden, Norway, Austria na  Malaysia, ariko ngo bitabaye ibyihutirwa, si ngombwa kuza muri Uganda.

Ku bashobora kugenderera iki gihugu baturutse mu bihugu bituranyi byo muri Afrka y’Uburasira zuba, ngo nabo bazemererwa nyuma y’iminsi 14 ibihugu byabo byihaye hasuzumwa uko bizaba byifashe ku izamuka cyangwa igabanuka ry’iki cyorezo cya covid19.

Si amatora gusa iki gihugu cyasubitse, kuko n’inama y’umuryango w’abibumbye ya G77 yagombaga kuzabera I Kampala muri Mata 2020 nayo byamaze gutangazwa ko batazayakira, ahubwo ngo ibaye isubitswe kubera coronavirus, ikaba yari kuzitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 6 baturutse mu bihugu binyamuryango bya loni 136.

Perezida Museveni amaze imyaka 33 ayobora Uganda, amatora akaba yari agiye ku nshuro ya 6.