December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Gitifu w’Akagari yafatanyije n’abaturage bakubita Gitifu w’Umurenge

YASUWE 77 

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko byose byatewe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba wahagarikiye abaturage bakamutera amabuye.

Igikorwa cyo kubuza kubaka mu kajagari cyarimo Gitifu w’Umurenge hamwe na ba DASSO n’abakozi b’umurenge.

Ahagana saa cyenda n’igice zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Werurwe 2020 mu Kagari ka Rwaza mu Mudugudu wa Mushoko, nibwo Umunyamabanga Nhingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yari mu gikorwa cyo gukuraho inzu yubakwa mu kajagari.

Inzu yateje ikibazo mu kuyisenya ngo yubatswe mu kajagari ariko ihagarikiwe n’uriya Gitifu w’Akagari

Abayobozi batunguwe no guterwa amabuye n’abaturage bahagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabilorwa w’Akagarai ka Rubabona, Nshimiyimana Thacien batabarwa n’umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere.

Umuturage wabonye ibi yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke dukesha iyi nkuru ko habaye akavuyo biturutse ku nzu yubakwaga kuko ba DASSO batangiye kuyisenya, ba nyirayo babibonye habaho guterana amagambo, mu kanya gato batangira  gufatana mu mashati.

Ati “Sinamenye ngo ni nde watangiye kuko bari benshi, Polisi yahise iza ihagarika imirwano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yatangaje ko bahawe amakuru ko hari abari kubaka mu kajagari nta byangombwa bafite, asaba Gitifu w’Akagari kubihagarika ntiyabikora.

Ati “Nyuma y’uko Gitifu w’Akagari ka Rwaza atabikoze twe twafashe umwanzuro wo kujya gukuraho izo nyubako  ariko twatunguwe no kubona Gitifu w’Akagari ka Rubona mu wundi Murenge wa Nyamyumba, azanye n’abaturage  batangira kudutera amabuye dukizwa n’umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere kuko twari tumaze kumutabaza.”

Yavuze ko uriya Gitifu w’Akagari kari mu Murenge wa Nyamyumba ari we umaze iminsi ahagarariye inyubako basenye kuko bakimara kuhagera (Gitifu w’Umurenge) bahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaza  na Mudugudu bose banga kwitaba, ariko nyuma baza kuhagera.

Gusenya inzu byakurikiwe n’akavuye no guhohotera Abayoboi bari baje kuyisenya

Ati “Bigaragara ko bakoranaga n’uwo Gitifu w’Akagari kari mu wundi Murenge.”

Polisi yahise ifata uriya Gitifu imushyikiriza Ubugenzacyaha (RIB), Gitufu w’Umurenge wa Rugerero twavuganye avuye gutanga ikirego.

Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge mu Karere ka Rubavu bavuga ko batereranwa mu bikorwa byo gukuraho inzu zubatswe mu kajagari, bavuga ko nta rwego na rumwe rwisumbuyeho rubafasha. Iyo umuturage wasenyewe areze mu Nkiko agatsinda, Gitufu wamusenye ngo yishyura ku giti ke kandi ajya gusenya mu nyungu rusange za Leta.