December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore urutonde rw’ibintu 5 byahitanye ubuzima bw’abantu benshi mu mateka y’isi

YASUWE 58 

Biratangaje kubona umuntu aramutse avuze ati ngiye gutembera isi yose, byamutwara imyaka n’imyaka, yewe no kuzenguruka igihugu kimwe byaba ingorabahizi. Ariko noneho akantu utabasha no kubonesha ijisho kakazenguruka isi mu mezi abiri gusa.
Mu gihe gito cyane, Corona virus yogoze ibihugu hafi ya byose byo ku isi, ari nako yivugana imbaga y’abatari bake.
Gusa si icyorezo nk’iki gishegeshe isi gusa, hari n’ibindi bintu byahangayikishije isi, ndetse na byo bihitana abantu benshi cyane mu mateka y’isi.
Imbuga nka ourworldindata.org, mphonline.org ni zo nifashishije ngutegurira 5 bya mbere.
No 5. Imyivumbagatanyo yabaye mu cyahoze ari leta y’ubumwe bw’abasoviyete kuva mu 1917-1953, Soviet Crimes , igatera amapfa n’intambara y’abasivile, bigatuma miliyoni 49 z’abantu bahasiga ubuzima. Joseph Stalin ni we ufatwa nk’uwabaye imbarutso y’ibi byose, bitewe nuko yashakaga kubaka igihugu yifuzaga, no kugumana imbaraga yari afite. Gusa biratangaje kubona Joseph Stalin yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1948.
No 4. Itembagara ry’ubwami bwa Mongol, Mongol Conquests. Mu mateka y’isi, ubu ni bwo bwami bunini bwabayeho kuko bwihariraga 16% by’ubuso bw’isi yose. Umugabo ufatwa nk’uwishe abantu benshi kuva isi yabaho witwa Genghis Khan, abifashijwemo n’ingabo ze, bazengurutse umugabe w’Asia bica abatavugaga rumwe n’ubwami bwe kugeza ubwo hapfuye abagera muri miliyoni 60 bose.
No 3. Intambara y’isi ya 1. Bitewe nuko umugabane w’uburayi wari ugizwe n’ubwami bw’inshi, ibihugu bimwe byabonye ko imbibe zobyo ziri gusatirwa, maze bitera intambara mu 1914 yarigizwe n’impande 2 zihanganye, bituma mu 1918 ubwo iyi ntambara yarangiraga, habarurwa ko yivuganye miliyoni 65 z’abantu.
No 2. intambara y’isi ya 2. Mu 1939, isi yongeye guhura n’ikibazo gikomeye cy’intambara, ubwo imitwe 2 ari yo Allies power na Axis power yatanye mu mitwe maze ibihugu nk’ubushinwa na leta y’abasoviet bihaburira abantu benshi kugeza ubwo iyi ntambara yahitanye abagera kuri miliyoni 72
No 1. Ubukoroni bw’abanyaburayi. Mu kinyejana cya 15, ubwo abashakashatsi nka Christopher Columbus, John Cabot n’abandi bavumburaga umugabane w’Amerika, abanyaburayi babifashe nk’aho biboneye urundi rugo maze bajya kuhakoroneza, birangira 80% by’abasangwabuta b’abany’Amerika bahasize ubuzima, habarurwa ko hapfuye abarenga miliyoni 100 bose.
Reka twizere ko iki cyorezo cya Corona virus kitagiye kudusubiza mu bihe nk’ibi by’amage isi yanyuzemo.