December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gatuna: Abava mu Rwanda barimo guhozwaho ijisho

YASUWE 44 

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abategetsi ba Uganda bakajije ingamba ku mupaka wa Gatuna ugabanya igihugu cyabo n’u Rwanda birinda ko kiriya cyorezo cyahinjira.

Ni nyuma yo kumenya ko mu Rwanda hari abantu 8 bamaze kugaragarwaho na Coronavirus, barimo n’Umugande w’imyaka 22 wageze mu Rwanda avuye i Londres mu Bwongereza, ku wa 14 Werurwe 2020.

Itangazamakuru ryo muri Uganda ririmo Daily monitor dukesha iyi nkuru, rivuga ko inzego z’ubuzima muri kiriya gihugu zakambitse ku mupaka, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwinjiza Coronavirus muri kiriya gihugu.

Alfred Basingesi usanzwe ari umuyobozi uhoraho ushinzwe ubuzima mu karere ka Kabale, yavuze ko ingamba bakajije zigamije kurinda Abaganya-Uganda.

Uyu muyobozi aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Twashyizeho kandi ikigo cy’akato mu bitaro by’akarere ka Kabale kugira ngo uwakekwa wese ahakurikiranirwe. Hariho imbangukiragutabara ihagaze kugira ngo yihutishe abakekwa ku bitaro.”

Abategetsi ba Uganda banatangije ubukangurambaga mu nsengero, ndetse bakaba banateganya gukoranyiriza abantu hamwe nko mu dusantere tw’ubucuruzi bakabaganiriza ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.

Iki gihugu kandi cyashyize ahantu hahurira abantu benshi uburyo bubasha gusukura ibiganza byabo, nk’uko mu Rwanda bimeze.

Igihugu cya Uganda kiri mu bihugu bike bya Afurika bitaragaragaramo umurwayi wa Virusi ya Corona. Cyakora cyo iki gihugu na cyo gifite ibyago byinshi bya kiriya cyorezo, bijyanye n’uko ibihugu bya Kenya, Tanzania, u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bituranye na cyo, byagaragayemo abacyanduye.

Imibare Umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS) ishami rya Afurika washyize ahagaragara kuri uyu wa 17 Werurwe 2020, igaragaza ko abantu 418 ari bo bamaze kwandura Coronavirus muri Afurika.

Ibihugu iki cyorezo cyugarije kurusha ibindi ni Misiri, Afurika y’Epfo, Algérie, Maroc, Sénégal na Tunisia.