December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubufaransa bwasabye abaturage babwo kuva mu Rwanda byihuse

YASUWE 116 

Igihugu cy’u Bufaransa cyabwiye abaturage bacyo bari mu Rwanda ko bagomba gutaha byihuse kubera ikirere cya Schengen kigomba gufungwa kimwe n’imipaka ihuza ibuhugu biri muri E.U kuri uyu wa 17 Werurwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya virus ya Corona.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Werurwe 2020, rivuga ko “Ba mukerarugendo b’Abafaransa bakiri mu Rwanda bahamagariwe kuva mu gihugu byihuse bakoresheje indege zisanzwe zihagurukira i Kigali.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko aba bagomba kuvugana n’ibigo bikora ingendo zo mu kirere bakoranye baza i Kigali bikabasubizayo, mu gihe baba bahuye n’imbogamizi bakitabaza ambasade guhera saa 8h0 kugeza saa 13h na saa 14h30 kugeza saa 17h30.

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda kuri uyu wa Mbere yari yasohoye irindi tangazo risaba Abafaransa kwirinda kuza mu Rwanda muri iki gihe keretse mu gihe byaba ari ngombwa cyane.

U Bufaransa ariko ku rundi ruhande bukaba bukomeje kubuza abaturage babwo kugera mu Rwanda no kuhava mu gihe nabwo buri mu bihugu byugarijwe na Coronavirus ndetse umuntu atatinya kuvuga ko bikabije kurusha u Rwanda.

Imibare mishya ikaba igaragaza ko mu Bufaransa hagaragaye abantu banduye 6,633, abagera ku 148 bakaba bamaze gupfa mu gihe abakize ari 12.

Ni mu gihe mu Rwanda hamaze kugaragara abanduye Coronavirus barindwi ariko nta n’umwe urabura ubuzima ndetse ingamba zo guhangana no guhagarika ikwirakwira zikaba zikomeje gufatwa.

Kuri ubu umuntu wese uturutse hanze y’igihugu ugeze mu Rwanda yaba yanyuze ku butaka, mu kirere cyangwa mu mazi abanza gupimwa ko nta Coronavirus yanduye.

Abagenzi bagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 n’abaturutse mu bihugu byemejwe ko yagezemo bafatwa nabo nk’abayikekwaho bagashyirwa mu kato ku bitaro biri hafi bagakurikiranwa. Usanzwe yaranduye ahita atangira guhabwa imiti.