December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye abakobwa 6 n’umusore 1 bashinjwa guhohotera umukobwa igifungo cy’imyaka 25 ndetse banacibwa ihazabu rya miliyoni 4 z’amafaranga y’Urwanda

YASUWE 139 

Abakobwa 6 n’umusore 1 bari bakurikiranyweho guhohotera Mukamana Sandrine, bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu baregwaga ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi (Ubwinjiracyaha busobanurwa nk’umugambi wo gukora icyaha) bakatirwa gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gusoma uru rubanza byabaye tariki 16 Werurwe 2020, uko ari barindwi baregwaga ubwinjiracyaha mu bwicanyi bakoze ubwo bari bagambiriye kwica Mukamana Sandrine bagateshwa bataragera ku mugambi wabo.
Ababurana bavugaga ko bemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko ko batashakaga kwica Mukamana, ibi byatumaga bahakana icyaha baregwaga cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi ndetse bagasaba ko urubanza rwabo rwajyanwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.
Aba baregwa bari basabiwe gufungwa imyaka 25 ndetse bagatanga n’ihazabu ya miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.