December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Uwari wungirije ushinzwe irangamimerere mu maboko ya RIB azira amanyanga

YASUWE 82 

Amani Mwatsa Delphin wari umukozi w’ungirije ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu, ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa wuyu murenge abivuga.

Amani Mwatsa waje muri gahunda z’akazi nkuko bisanzwe kuwa mbere ushize ntatahe, urwego rw’ubugenzacyaha bugatangariza ubuyobozi bw’umurenge wa Rubavu ko bamufite akurikiranyeho uburiganya yaba yarashatse gukora mu kigo gishinzwe indangamuntu NIDA cyo guhinduwa imyaka.

Uyu Amani mubusanzwe akaba yari asanzwe yungirije uwahoze ari umukozi w’irangamimerere witwa Bahati Amouri, waje gutabwa muri yombi nyuma yuko yari yagaragaye mu kiazo cya Koperative y’ababazi ifite ibqgiro ryq Rutagara yavuzwemo amanyanga, uburiganya n’ibindi byinshi byo kudacunga umutungo neza akaza no gukatirwa n’urukiko, uyu wari umwungirije agasigara mu nshingano ze none nawe akaba atawe muri yombi.

Tuyisenge Annonciate umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rubavu ku murongo wa telephone yatangarije rwandanews24 ko nabo amakuru yuko umukozi wabo afunzwe na RIB ko ariyo yabibatangarije ko hari ibyaha akurikiranweho, ko bazabimenyeshwa iperereza rirangiye.

Ati “uwo mukozi wari wungirije ushinzwe irangamimerere yagiye i Kigali kuwa mbere ushize agiye mukazi nkuko bisanzwe ntiyagaruka, nyuma nibwo RIB yadutangarije ko imufite kuko afite ibyo ari gukurinwaho, ikatubwira ko tuzabimenyeshwa iperereza rirangiye.”

Yanze kugira byinshi atangaza adusaba kuvugisha urwego rw’ubugenzacyaha, ariko ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje guhamagara umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza ntiyafata telephone.

Nshimiyimana Eric@rwandanews24.com