December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abafungurira abana basabiriza ku mihanda bagiye kujya babihanirwa

YASUWE 115 

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, ivuga ko abafungurira abana basabiriza bo ku muhanda ari bo batiza umurindi, kuba abana bakijya ku mihanda, ari nayo mpamvu bazajya babihanirwa.

Hirya no hino mu Rwanda mu masantere atandukanye, usanga hakiri abana bava mu miryango yabo bakagana imihanda, aba bana usanga akenshi bagira ingeso zitandukanye zirimo kwiba, abatibye bagasabiriza. Ni ikibazo ariko abana iyo ubabajije ikibajyana mu mihanda, bavuga impamvu zitandukanye zirimo nk’ubucyene bw’imiryango, amakimbirane yo mu miryango n’izindi.

Umwe mu bana ufite imyaka 13, twasanze mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera atoragura ibyuma, agira ati “mba naje hano gushaka ibi byuma kugira ngo mbigurishe kubera iwacu nta byo kurya mba nabonye, hanyuma nkabona uko mbaho”

Undi mwana nawe ufite imyaka 10, agira ati “Papayi (Papa) yaradutaye, dusigarana na Mamayi gusa (Maman), inzara iba yanyishe nkaza gushaka ibyuma, ariko nimugoroba ndataha”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; Nyirarukundo Ignatienne, avuga ko cyacyemuka habayeho ubufatanye bw’abaturage bose dore ko ngo ahanini kuba kitaranduka bitizwa umurindi n’abaturage usanga batabigira ibyabo, byumwihariko akavuga ko hagiye gushyirwaho ibihano kubaturage usanga baha abana mu gihe babasabirijeho.

Agira ati “izi ni inshingano za buri wese, mu gihe ubonye umwana ku muhanda mu gihe kidakwiriye usabwe kujya umuhwitura, umuntu wese n’abafite boutike sinibaza impamvu babona abana bari imbere y’amabutike yabo basabiriza bakabarebera, ariko n’ababaha, ufite icyo uha umwana wikimuhera mu muhanda, kijyane mu buyobozi cyangwa no mu nsengero bagira iyo gahunda, nta bwo umwana w’umunyarwanda afashirizwa mu muhanda, nibiba ngombwa ababaha tuzabashyiriraho ibihano”

Umuyobozi w’ikigo cy’igororamuco mu Rwanda Bosenibamwe Aimée, avuga ko yaba uha umwana ndetse n’ababyeyi b’aba bana bagiye kujya babihanirwa, aho ngo inama Njyanama z’uturere zigiye kuzashaka ibihano kubazajya bagaragarwaho n’iyi myitwarire. Bosenibamwe agira ati “tuziyambaza code penal, ibihano birateganijwe, Njyanama y’akarere izicara ishyireho ibihano ku buryo umuntu uha umwana usabiriza azajya abihanirwa, ababyeyi usanga bitwaza abana mu gusabiriza aba bose ntituzabemerera, bagomba kujya bahanwa, kuko turashaka guca ubuzererezi”

Ikibazo cy’abana bata imiryango yabo bakajya mu mihanda, ni ikibazo cyumvikana mu turere dutandukanye, ariko byumwihariko bakajya mu masantere manini manini, dore ko hari n’abajyanwa kugororerwa mu bigo ngororamuco bavanwamo nyuma bakazasubira mu mihanda,  dore ko imibare igaragaza ko mu mpera za 2019, ikigo cy’igihugu cy’igororamuco cyasanze 12.8 ku ijana by’abari mu bigo ngororamuco by’igihe gito n’ikirekire, ari n’ubundi abigeze kubibamo basubijwemo kubera gusubira mu mihanda.

Cypridion Habimana@rwandanews24.com