December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umwe mu miti yakoreshwaga mu kwirinda Coronavirus yahagaritswe mu Rwanda

YASUWE 62 

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa, Rwanda Food and Drugs Authority (FDA) cyasabye Abaturarwanda kuba maso no kujya babanza gusoma ibyanditse ku gapapuro k’imiti bari kugura yo kwica udukoko mu biganza; ibi byabaye nyuma y’uko hari abantu bagaragaje ko bagize amakenga kuri hand sanitizer ya Oxalis.

Uwitwa Isimbi Eduige, ejo yanditse kuri twitter ati Uyu munsi nagiye muri farumasi gushaka handsanitizer, ngeze mu rugo ngerageza kuyikoresha sinzi uko nasomye nsanga ijambo Handsanitizer ryometse ku icupa rihisha ijambo Glycerin.

Nk’uko bigaragara ku mafoto, Isimbi yasanze agapapuro kamwe kanditseho Oxalis sanitizer, akandi kanditseho Oxalis glycerin.

Inzego zibishinzwe zahise zitangira kubigenzura zisanga uru ruganda rwa Oxalis Limited rukorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata ruri gukora hand sanitizer zitujuje ubuziranenge.

Ikigo FDA nyuma yo gusanga Oxalis hand sanitizer itujuje ubuziranenge cyasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo uruganda ruyikora, isaba abacuruzi n’abayikoreshaga kuyisubiza aho bayikuye.

Iki kigo cyasabye buri muntu kubanza gusoma ibyanditse ku gapapuro k’igicuruzwa aguze mbere yo kucakira.

Imiti yica udukoko mu biganza izwi nka hand sanitizer iri gukoreshwa mu kwirinda kwandura no kwanduzanya icyorezo cya coronavirus kimaze kugera ku bantu batanu mu Rwanda.

Uretse gukoresha iyi miti, ubundi buryo buri gukoreshwa mu kwica utukoko mu biganza ni ugukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Kubera icyorezo cya corona virus; gihangayikishije Isi muri ibi bihe; Abaturarwanda basabwe kureka umuco wo gusuhuzanya bahana ibiganza, no guteranira mu ruhame ahantu hari abantu benshi; kuburyo Leta yafash ingamba zo gucyura abanyeshuri bari kui mashuri bakjya kzirindira iwabo iki cyorezo, ndetse na serivisi nyinshi za  Leta zahagaritswe gutangirwa ku biro, zikaba zimwe murizo abakeneye ubufasha bazajya babuhabwa hakloreshejwe ikoranabuhanga.

Nshimiyimana Eric@rwandanews24.com