December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kicukiro: Ukekwaho kwiba igikoresho cyo muri Kiliziya yatawe muri yombi

YASUWE 217 

Mu buhamya bwatanzwe n’Umukobwa witwa Nyiratunga wavaga ahitwa Kanunga yatubwiye ko yaciye hafi aho abona abashinzwe umutekano bakorera kimwe mu bigo byigenga bafashe umuntu. Yegereye asanga bamufatanye igikoresho bita Ostensoir gikoreshwa mu gushengerera muri Kiliziya Gatulika.

Yabajije bamubwira ko uwafashwe ngo yari yakibye muri Kiliziya nto (Chapelle) yitiriwe Mutagatifu Vincent Palotti iri mu mudugudu wa Marembo II, Akagari ka Kanserege, umurenge wa Gikondo muri Kicukiro.

Kiriya gikoresho amakuru avuga ko gifite agaciro ka 650 000Frw. Hari hashize hafi ukwezi kiriya gikoresho cyarabuze kuko ngo cyabuze guhera taliki 22, Gashyantare, 2020

Umuvugizi w’Urwego rw’ Igihugu rw’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza avuga ko koko bakiriye uriya musore witwa Kennedy akurikiranyweho icyaha cyo kwiba. Ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB i Gikondo.

Ati: “RIB uyu munsi yafashe uwitwa Irakoze Kennedy ukekwaho icyaha cyo kwiba afungiye kuri station ya Gikondo.”

Avuga ko kiriya gikoresho gisanzwe gikoreshwa muri Kiliziya cyasubijwe ba nyiracyo kuri iki cyumweru taliki ya 15 Werurwe 2020 nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabyanditse .