December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kigali: Tumwe mu tubari n’amaresitora ntibarumva uburemere bwa coronavirus ku babagana

YASUWE 127 

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange ihangayikishijwe n’icyorezo cya coronavirusi gikomeje koreka imbaga, mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020 bwa mbere hagaragaye umurwayi wa coronavirus akaba ari umuhinde wavuye iwabo ayizanye, akaba yamaze gushyirwa mu kato hamwe n’umuryango we ndetse n’abo bakoranaga mu rwego rwo kwirinda ko yakomeza gukwirakwira handura abandi.

Ni muri urwo rwego rwandanews24 yaraye itembereje mikoro mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ivugana n’abaturage bagana utubari n’amaresitora bitandukanye ku ngamba bafashe nyuma y’uko mu Rwanda hageze uwanduye coronavirus, inaganira na bamwe mu bayobozi b’utu tubari mu rwego rwo kumenya ingamba bafashe kugirango basigasire ubuzima bw’abakiliya babo.

Aha ni ahogerezwa amasahane isazi ni zose kubera kudakubura hasi nyuma yo koza

Akabari kitwa Star Grill24, gaherereye mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro. Ukinjira muri aka kabari ntiwahabona amazi yo gukaraba intoki cyangwa alcool kuko bigaragara ko  gukumira coronavirus batarabyumva. Nyiri aka kabari yanze kuvugana n’itangazamakuru ngo abe yavuga ingamba bafite ku guarabya ababagana. Ku bijyanye n’isuku yo mu gikoni n’ahategurirwa amafunguro, umugabo wavuze ko ariwe Manager w’aka kabari ari nawe wajyanaga ubutumwa kuri nyiri akabari akagaruka kuvuga uko amusubije, yavuze ko ntacyo yatangaza kuko bosi we yanze.

Yagize ati: “Nta kintu natangaza kuo bosi arahari kandi yanze kuza ngo muvugane, ngo ntacyo yavugana namwe. Niba murikumwe n’abakozi b’Umurenge mumubwire aze muvugane.”

Umunyamakuru wa rwandanews24 yongeye kumutumaho manager ngo asure igikoni n’ubwiherero niba kuvugana nawe bidashoboka, manager yagarukanye ubutumwa bugira buti: “Ntabwo wamwinjirira mu gikoni no mu bwiherero kuko ushobora gusanga harimo umwanda kuko ntiwamuteguje. Nushaka kumusura uzamuhamagare umuteguze kandi uzazane n’abakozi b’Umurenge kugirango ubashe kwinjiramo.”

Utu ni udutambaro duhanaguzwa amasahane bagaburiraho abakiliya

Abakilita bari bicaye muri aka kabari ka Star grill24, babajijwe nib anta mpungenge bafite ku buzima bwabo, basubije ko aho bagiye kujya binjira ntibahasange amazi yo gukaraba bazajya bahita bahasohoka bakajya gushaka ahandi banywera.

Mu Karere ka Gasabo, rwandanews24 yatembereye mu Murenge wa Gisozi mu tubari dutandukanye, ariko ikigaragara ni uko bamwe bamaze kumva uburemere bw’iki cyorezo, ariko abandi ntibarabyumva kuko uretse no gukarabya ababagana n’isuku isanzwe ntayo wahabona haba mu bikoni, aho abakiliya bicara ndetse n’ahategurirwa amafurungo n’ubwiherero.

Aha ni ku bwiherero harunze ibishingwe inyuma ya bingaro banyweramo

Iyo ukinjira mu kabari kitwa 7J1B Fast Food ukabaza kandagira ukarabe ngo ukarabe intoki, bakubwira ko ntayo bafite ariko ngo bateganya kuyigura kuko ngo batangiye kuhakorera havuyemo abandi. Nyiri aka kabari witwa Ndagijimana Merchior yabwiye rwandanews24 ko arimo gushaka uko yahasana hakagaragara isuku. Naho kubirebana n’icyorezo cya coronavirus n’ingamba zo kukirinda ku babagana, yavuze ko kandagira ukarabe bamubwiye ko bazigura zigahita zipfa. Yagize ati: “Kandagirukarabe sindayigura kuko nagiye kubaza bagenzi banjye bafite utubari bambwira ko zihita zipfa, rero mba ndetse kuyigura.” 

Ubwiherero ntibukorerwa isuku kugeza ubwo inkari zitemba zikagera hanze

Kagwengire Jean Claude nawe afite akabari muri uyu Murenge wa Gisozi kitwa Blue Star. Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’abakiliya yahasanze, bavuga ko babona nyiri akabari adahangayikishijwe n’iki cyorezo kuko n’amazi yo gukaraba ntayo yashyize ku marembo aho binjirira. Rukundo Marcellin, ni umukiliya twahasanze. Yagize ati: Iki cyorezo kirahangayikishije ni ugukaza ingamba kuko cyatumara, kandi ibisabwa ngo tukirinde ntibigoye ni ugukaraba intoki kenshi, ariko hano ndabona ntacyo bibabwiye kandi hagize uyizana nabo ntibasigara.”

Yakomeje avuga ko nyiri aka kabari akwiye guhindura imyumvire ku bijyanye n’iki cyorezo kuko amazi adahenze kuburyo atayaha abantu ngo bakarabe.

Ibi bishingwe biteretse munsi y’icyokezo

Twagerageje kuvugana na Kagwengire nyiri aka kabari ngo tumenye ingamba afite ku gukumira no kurwanya iki cyorezo, ariko ntibyadukundiye kuko yavuze ko arwaye kandi adafite gahunda yo kugaruka ku kabari kuko yahavuye ngo agiye kwa muganga, kandi gutanga amakuru kuri telefoni atabikora.

Uretse kudakarabya abantu, ahategurirwa amafunguro ndetse n’igikoni cy’aka kabari kab Blue star bifite umwanda ukabije kuko ubonye ibikoresho bateguriramo amafunguro wafata umwanzuro wo kutazongera kugira icyo kurya wafatira mu kabari.

Mu Karere ka Kicukiro, rwandanews24 yageze mu Murenge wa Niboye naho yasuye akandi kabari harebwa ingamba zafashwe ku babagana n’isuku y’ahategurirwa amafunguro n’ubwiherero. Akabari kitwa Maradona gaherereye Sonatube kakaba kanagira inzu y’imyidagaduro, ingamba zo kwirinda coronavirus barazikajije, ariko ahategurirwa amafunguro n’igikoni hari umwanda ugaragarira amaso, ariko aaba avuga o ikibazo ari uko afite abakozi bacye ariyo mpamvu hari umwanda.

Ku bijyanye n’uko abakozi bo mu gikoni badafite umwambaro wabugenewe, yavuze ko umukozi afite ari umunyairaka rero adafite impuzankano y’akazi.

Rwandanews24 mu kiganiro n’Umuyobozi  Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, yatangaje ko abantu bakwiriye kumva uburemere bwa coronavirus kuko ari icyorezo gihangayikishije isi kandi kirimo gutwara ubuzima bwa benshi.

Iki ni ikinogo cy’amazi cyuzuye kiri iruhande rw’aho banywera hanze

Yagize ati: “Ngirango kuri ubu nta muntu waba akwiriye gutozwa isuku kuko uretse n’uko hari iki cyorezo kitwugarije ubusanzwe isuku ni isoko y’ubuzima. Twashyizeho ingamba kugirango turebe ko twagira ubwirinzi kuko coronavirus kuyirinda turabifashwamo n’isuku by’umwihariko gukaraba intoki kandi kenshi n’amazi meza n’isabune cyangwa alcool ku babasha kuyibona, ariko ahahurira abantu benshi ho ni ngombwa kuba ihari.”

Umunyamakuru wa rwandanews24 amubajije kuri nyiri akabari wasabye itangazamakuru kumwandikira cyangwa rikajyana n’ubuyobozi bw’akarere kugirango ribashe kureba niba yubahiriza gahunda za leta, yasubije ko bitangaje kuba hari umuntu ufite imyumvire nk’iyi kuko izi ngamba zirareba buri wese, byongeye kuba hahurira abantu benshi hakagombye kuba hafite umwihariko.

Madame Umutesi Solange yavuze ko bagiye gusura utubari n’amaresitora ngo harebwe niba barimo kubahiriza ingamba zo kwirinda coronavirus.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020 nibwo mu rwanda hagaragaye umuntu wa mbere ufite coronavirus, akaba yaragaragaye ku Bitaro bya Kibagabaga aho yari yagiye kwivuza.