November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Abangavu 100 babyaye Imburagihe basobanuriwe itegeko ryerekeye gukuramo Inda

YASUWE 246 

Ubukangurambaga ku ngingo y’i 125 cyarabereye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Rutsiro, aho abangavu babyaye imburagihe basobanuriwe ingingo ya 125 mu gitabo cy’amategeko ahana, ivuga ngo ni ryari uwakuyemo inda adashobora kubiryozwa.
Abangavu bahagarariye abandi batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bagiye gufasha bagenzi babo babagira inama mu buryo butandukanye.
Umwe ati “ikintu cya mbere ngiye gufasha abamdi ni ukubagira inama, ririya tegeko ryemera abantu gukuramo inda hari benshi batari barizi, kuburyo hari abo tuzariganiriza bakarimenya, kandi abo tuzajya duhura bakiri bato tuzajya tubigisha.”
 Undi ati “hari ukuntu wasamaga inda utabishaka, kuri ubu noneho nasobanukiwe icyo amategeko ateganya, ubutumwa njyanira bagenzi banjye ni ukubigisha uko bakwirinda inda zitateganijwe bakanabasha kuboneza urubyaro.”
Impuguke mu by’ubuzima rusange, akaba n’umujyanama mu kigo HDI Mporanyi Theobard yagarutse ku mpamvu zituma uwatewe inda ashobora kuyikuramo ntakurikiranwe n’amategeko.
Ati “igihe uwatewe inda ari umwana, kuba yarafashwe ku ngufu, kuba yaratewe inda n’uwo bafitanye isano rya hafi, kuba uwo muntu baramubanishije nundi ku ngufu akaba yamubera umugore bikozwe ku ngufu, mu gihe byemejwe n’abaganga babyigikiye ko umubiri w’umubyeyi utazabasha kwihangana kugeza ku mezi 9 umwana avutse cyangwa bakemeza ko umwana uri mu nda adashobora kuvuka kubera impamvu zitandukanye.”
Ubu bukangurambaga icyo bumaze ni ukugira ngo uwongeye kugwa mu mutego bwa kabiri adashaka kubyara, aho kugira ajwe kwa Magendu azirikana ko hari itegeko rimufasha, kuko akenshi aba yanga kubyara, kuko aba yumva ko asebeje umuryango, rero gusobanukirwa amategeko babasha no gusobanurira abandi.
Uretse kuba gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko aba bangavu bibukijwe ko ibihano byinshi bihabwa uwafashije undi gukuramo inda.
Ubu bukangurambaga bwateguwe na HDI, ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima  n’Imbuto Foundation.