December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Congo: Abantu 109 bashyizwe mu kato kubera coronavirus

YASUWE 46 

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Dr. Eteni Longondo yatangaje ko umurwayi wa Coronavirus wagaragaye i Kinshasa yahuye n’abantu bagera ku 109 bagomba gushyirwa mu kato.

Dr. Longondo yatangarije Top Congo ko iyi Minisiteri iri gukorana n’Urwego rw’abinjira n’abasohoka kugira ngo bafatanye gushaka aba bantu, bagendanye n’uyu murwayi kuva tariki ya 8 Werurwe 2020, ubwo yageraga muri Kinshasa aturutse mu Bufaransa.

Uyu Minisitiri kandi avuga ko hagiye gutegurwa ahantu hatandukanye hazakira abakekwaho iki cyorezo, ati: “Tugiye kuvugurura ibyumba bitandukanye mu bitaro biri mu gihugu ndetse no muri Kinkole kugira ngo hajye hakira abagaragaye ku kibuga cy’indege.”

Dr. Longondo kandi yahishuye ko uyu murwayi wagaragaye yashatse gusubira mu Bufaransa cyane ko hari amakuru yacaracaye muri iki gihugu ko yaba atitabwaho nk’uko bikwiye ariko badashobora kumwemerera mu gihe atarakira. Ati: “Tuzamugumana iminsi 14, nakira tuzamwohereza nk’uko abyifuza.”

Tariki ya 10 Werurwe 2020 ni bwo Minisitiri Longondo yatangaje ko muri iki gihugu hagaragaye umurwayi wa Coronavirus. Amakuru yabanje kuvugwa ko ari Umubuligi ariko haje ayavuguruza, yemeza ko ari Umukongomani ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Kuva icyo gihe, yahise ashyirwa mu kato, abahuye nabo batangira gushakishwa, iki gikorwa kikaba gikomeje.