December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Myugariro w’ikipe ya Juventus bamusanze mo Coronavirus,imikino ya NBA yahagaritswe

YASUWE 70 

Myugariro w’ikipe ya Juventus m’umupira w’amaguru mukiciro cyambere mu gihugu cy’Ubutariyani Daniele Rugani ukomoka mu gihugu cy’Ubutariyani bamusanze mo icorezo cya coronavirus
Daniele Rugani w’imyaka 25, ubu yashyizwe mu kato, kimwe n’abantu bose bahuye nawe nk’uko Juventus yabitangaje.
Ibikorwa byose by’imikino mu Butaliyani byarahagaritswe kugeza tariki 03 z’ukwezi kwa kane, mu gihe kandi mu Butaliyani ibikorwa byinshi mu buzima busanzwe byahagaritswe.
Rugani, ku cyumweru yari ku ntebe y’abasimbura b’ikipe ya Juve ubwo yatsindaga Inter Milan ibitego bibiri ku busa. Rugani kandi asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani.
Ku cyumweru, yagaragaje ifoto yo mu rwambariro rw’abakinnyi ari kumwe na bagenzi be bishimira intsinzi kuri Inter Milan.
Naho muri Amerika ho umukinnyi w’ikipe ya Basketball ya Utah Jazz basanze afite iyi virus, byatumye kuri uyu wa kane batangaza ko imikino yose ya NBA ibaye ihagaritswe.
NBA yatangaje ko imikino yose yari iteganyijwe isubitswe kuva kuwa gatatu nijoro (kuwa kane mu gitondo muri aka karere) kugeza ku rindi tangazo.
Ni nyuma y’uko hari umukinnyi wa Utah Jazz basanzemo iyi virus nk’uko iyi kipe yabitangaje.
Ibi byatangajwe mbere gato y’umukino wari ugiye guhuza Jazz na Oklahoma City Thunder ugahita usubikwa muri iri joro ryo kuwa gatatu muri Amerika.
NBA yatangaje ko umukinnyi basanganye iyi ndwara atari yaje kuri uyu mukino.
Abakinnyi babiri ba Jazz Rudy Gobert na Emmanuel Muddiay ntibari mu bagombaga gukina uyu mukino cyangwa ku kibuga.