December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abaturage bakomoka k’umugabane w’uburayi ntibemerewe kwinjira muri Amerika

YASUWE 93 

Perezida w’ Amerika Donald Trump yavuze ko nta muturage ukomoka k’ umugabane w’uburayi wemerewe kwinjira muri Reta zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus.
Mu mbwirwaruhame ye yanyujije kuri televiviziyo k’umunsi w’ejo yavuze ko ingendo zose ziva k’umugabane w’iburayi ziba zihagaze mu gihe cy’iminsi 30.
Hamaze kugaragara ubwandu bugera kuri 1,135 muri Reta zunze ubumwe z’amerika aho bagera kuri 38 bamaze kubura ubuzima bazize iki cyorezo. Perezida Trump aka yavuze ko ibi bitangira kubahirizwa kuva k’umunsi wo kuwa 5. Yongeye ho kandi ko ubumwe bw’uburayi bwananiwe gufata umwanzuro nkuyu ari nayo mpamvu ubwandu bwakomeje kwiyongera.
Ubutariyani nanone nk’igihugu cyazahajwe n’iki cyorezo nyuma y’ubushinywa nabwo bukaba bwafashe umwanzuro wo gufunga amaduka uretse acuruza ibyo kurya ndetse nacuruza imiti mu rwego rwo kwirinda. Trump yavuze kandi ko n’ibicuruzwa biturutse k’umugabane w’iburayi bitazemererwa kwinjira muri iki gihugu.
Ubwandu bwatangiye buri hasi muri Reta zunze ubumwe z’Amerika ariko bikaba byaraje guhinduka mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 3 ibi bika byatangajwe na Amerika.

Uburyo bwo kwierinda bukaba bwakajijwe muri iki gihugu aho abasirikare boherejwe mu mujyi wa New Rochelle uherereye mu majyaruguru ya New York ari naho bivugwa ko iki cyorezo cyahereye.