December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

DGPR iramagana abantu bagira ibibazo byabo bwite bakabihuza n’ishyaka rya Politiki babarizwamo

YASUWE 58 

Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryafashe ingamba zo gukangurira abayoboke baryo kwirinda imyitwarire mibi idakwiriye kuranga umunyapolitiki mwiza irimo iy’abantu bagira ibibazo byabo bwite bakabihuza n’ibibazo bya politiki kandi nta sano bifitanye, ndetse n’abagabo bakubita abagore babo.

Imyitwarire igomba kuranga umunyapolitiki mwiza ngo ni ukuba inyangamugayo muri byose kandi akaba indakemwa mu mico no mu myifatire. Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye na Me Hitimana Sylvestre akaba na komiseri wa DGPR, yavuze ko hari abanyapolitiki barangwa n’imico mibi batifuza ko yaranga abanyapolitiki babo.

Yagize ati: “Hari  imyitwarire tudashaka mu bayoboke bacu irimo iy’abantu tujya twumva mu itangazamakuru bagira ibibazo byabo bwite bagahita babihuza n’ishyaka babarizwamo bagamije kubigira ibya pilitiki kandi nta sano bifitanye.”

Yakomeje avuga ko ikindi gikomeye badashaka kandi bafata nka kirazira mu ishyaka ryabo ari abagabo bakubita abagore babo mu ngo kuko ngo iyo myitwarire barayinenga bivuye inyuma.

Me Hitimana yanagarutse ku kuba ngo nyuma y’igihe kirekire ishyaka ryabo ritanga ibitekerezo bikimwa amatwi, kuri ubu barishimira ko basigaye ari abavuga rikijyana kuko ibitekerezo byabo bisigaye byubahirizwa bigashyirwa no mu bikorwa.

Abayoboke ba DGPR ubwo bahabwaga amahugurwa ku myitwarire ikwiriye umunyapolitiki

Bimwe mu byo bishimira bagejeje kuri guverinoma kandi bigashyirwa mu bikorwa harimo umushahara wa mwarimu basabye ko wakongerwa ukongerwaho 10%, Buruse y’abanyeshuri, kwishyura Mituweli igahita yivurizwaho, umushahara w’Abasirikare n’Abapolisi nawo ngo bakomeje gukora ubuvugizi ngo uzamuke bigaragara, ndetse no gukuriraho imisoro abacuruzi bagitangira bakajya batangira gusora nyuma y’imyaka 2.