December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikirangirire mu itera makofi Floyd Mayweather ‘MONEY’arifuza kugura ikipe ya Newcastle United yo mu Ubwongereza

YASUWE 192 

Rurangiranywa mu itera makofe ukomoka muri reta zunze ubumwe z’Amerika, Floyd Mayweather a.k.a ‘Money’ yagaragaje ko ashaka kugura iyi kipe ya Newcastle United ibarizwa mu icyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza.
Ibi Floyd Mayweather akaba yarabitangaje mu impera z’icyumweru gishize ubwo yari yibereye mu birori ahitwa 02 City Hall.
Abafana b’iyi kipe bakaba bahora basaba umuherwe nyiri iyi kipe Bilionea Mike Ashley kuba yagurisha iyi kipe kuko ngo mu myaka igera kuri 13 ayimaranye ntamusaruro igeraho.
Floyd Mayweather ‘Money’ akaba ari ikirangirire ku isi hose kandi wahiriwe n’ibikorwa bye akaba ndetse abarurwa no mu byamamare byibitse amafaranga menshi cyane.
Uyu munyamerika w’imyaka 43 amaze kurwana imirwano 50 yose akaba yarayitsinze ntabwo arigera atakaza umurwano n’umwe . bamwe mubandi batera makofi bakomeye yagiye atsinda harimo Conor McGregor, Oscar De La Hoya, Ricky Hatton, Manny Pacquiao na Canelo Alvarez mu myaka 20 amaze arwana.