December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kudatumira igitsina gabo mu biganiro ku buzima bw’imyororokere ngo bituma abangavu baterwa inda

YASUWE 66 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko kuba  hakunze kugaragara umubare munini w’abangavu batwara inda zitateganyijwe ari uko ubukangurambaga n’inyigisho ku buzima bw’imyororokere bikunze guhabwa igitsina gore gusa kandi n’urubyiruko rw’ingimbi rugomba kubimenya kuko harimo abadasobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kutabatumira ngo bikaba bitiza umurindi izi nda zitateganyijwe.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na rwandanews24 bavuga ko bikwiriye ko ibitsina byombi  byajya bitumirwa kandi bikitabira kuko ngo babona aribwo buryo bwonyine bushoboka ngo inda zitateganyijwe ku bangavu zicike burundu. Uwanyirigira Assiata ni umwangavu, agira ati: “Abahungu nibo batera inda, kuganiriza abakobwa gusa nta bwo biba bihagije, abazibatera badahari nabo ngo bamenye ingaruka batera abakobwa ndetse n’uburyo bakoresha bikingira mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina bakirinda ko umukobwa ashobora gutwita.”

Mukamana Immacule, na we agira ati: “Mu bukangurambaga bajye batumira ibitsina byombi, kuko abagabo n’abahungu nabo bagiye bitabira, inda zagabanuka, kuko kuba batitabira, baragaruka bakadushuka, kandi abenshi usanga nta makuru bafite batanasobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Emmanuel Hakizimana ni umusore uri mu kogero cy’imyaka  nawe akaba ahuje igitekerezo n’aba bakobwa. Agira ati :“ Burya umuhungu ni we ufata iya mbere mu gusaba umukobwa ko baryamana, abahungu tubona batadutumira mu biganiro n’ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, n’ubwo tuvuga ko tubizi ushobora gusanga amakuru dufite atariyo cyangwa tubizi nabi. Nibahindure uburyo bikorwamo.”

Ku ruhande rw’abakorera imwe mu miryango iharanira uburengenzira bwa muntu, bemeza ko kuganiriza uruhande rumwe gusa ku buzima bw’imyororokere  bidahagije kuko bidatanga igisubizo kirambye, ari nayo mpamvu impande zose zigomba kujya ziganirizwa aho kuganiriza abakobwa gusa.

Iradukunda Claudine  ni umwangavu wabyaye imburagihe. Mu kiganiro na rwandanews24 agira ati: « Njya gutwara inda ntabwo narinzi ko ndibutwite kuko umuhungu wayinteye yambwiraga ko abizi neza ntashobora gutwita niba ntari mu gihe cy’uburumbuke. Ubusanzwe amakuru ku buzima bw’imyororokere narinyamfite, kuko ku ishuri baratuganirizaga ndetse no muri Nyampinga bakabitwigisha, ariko nta bahungu babaga bahari. »

Iradukunda akomeza avuga ko iyo umuhungu wamuteye inda aza kuba afite amakuru, ntaba yaratwise kuko yari kuba asobanukiwe neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mukamunana Elizabeth, ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka mirongo itanu, ariko wamaze gusobanukirwa impamvu kuganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari ngombwa. Agira ati : « Ntabwo numva ukuntu dushobora kurebera abana navuga ko ari inshuke babyara abandi bana, ahubwo nibishoboka bajye bafata abana b’abangavu n’ingimbi bo mu isibo imwe babaganirize bajye kungurana ibitekerezo n’abandi. Ariko hano i Nyamata mbona baganiriza abakobwa bonyine kandi n’abahungu ni ngombwa ko babimenya. »

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Mushenyi Innocent, avuga ko kubona abateye inda abakobwa ngo nabo baganirizwe bitaba byoroshye, bitewe no kuba abakobwa nabo ubwabo batavuga abazibateye, ariko akavuga ko nk’ubuyobozi hari gahunda nyinshi bajya bahuriramo zirimo abasore n’abagabo.

Agira ati: “Burya kubona uwateye inda ngo aboneke mu ruhame ntibipfa koroha, kandi n’abakobwa ntibavuga ababateye inda, ariko mu nama n’ahandi duhurira n’abaturage benshi, abagabo n’abasore tubaha ubutumwa”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Imanishimwe Yvette,  we ntiyemeranya n’abavuga ko ubu bukangurambaga buhabwa abakobwa gusa, kuko ngo batajya bahwema kubugeza ku bitsina byose. Agira ati: Ubu butumwa abasore n’abagabo bubageraho, kuko nko mu mashuri tuganiriza abanyeshuri bose baba abakobwa ndetse n’abahungu, ikindi iyo duhuye n’ababyeyi, tubasaba kujya baganiriza abana babo bose.”

Bisobanurwa ko kuba abakobwa ari bo akenshi baganirizwa ku ngingo yo kwirinda ubusambanyi, bwabageza ku gutwara inda zitateganijwe, ari uko ngo iyo umukobwa yatewe inda ahanini ari we ingaruka zigeraho cyane, nyamara uwayimuteye nta kibazo afite, ingaruka zirimo kudindira mu myigire ku banyeshuri, gutotezwa n’umuryango n’izindi, ariko zose zibasira umukobwa.

Abangavu batewe inda z’imburagihe mu Karere ka Bugesera bari munsi y’imyaka 18, bose hamwe bageraga kuri 559 mu mwaka wa 2019. Abakurikiranwe mu babateye inda bari ijana (100), muri bo abasaga mirongo itanu bahamijwe icyaha. Abangavu baterwa inda bakaba basabwe kutajya bahishira abazibateye ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

AnnonciataByukusenge@rwandanews24.com