November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uturere twambuwe ububasha mu itangwa ry’akazi n’ibizamini

YASUWE 74 

Ikizamini cy’akazi mu burezi giherutse, cyakozwe taliki ya 10 Ukuboza 2019, cyabayemo impinduka zirimo kuba cyarakorewe rimwe mu gihugu hose kandi cyarateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB).

Izi mpinduka zari zigamije gukuraho amakimbirane yagiye agaragara mu nzego z’uturere n’abakandida bakoze ibizamini, kuko bazishinjaga uburiganya, gutonesha no korohereza abatanze ruswa, babyita ‘akarengane’.

Bamwe mu bakandida bagize amanota abahesha akazi ndetse na bamwe mu barezi, bavuga ko ikigaragara, ibibazo byose biri mu mitangire y’akazi biterwa n’inzego z’uturere kuva na mbere.

Abakandida bakoze ikizamini cy’akazi mu Kuboza 2019 bavuze ko bari bishimiye ko ibi bizamini byari byateguwe na REB, bigakorwa mu munsi umwe mu gihugu hose, gusa ngo byagaragaye ko nta kinini byakemuye kuko:

o    Twa turere ni two twabikosoye.

o    Hari uturere twatanze ikizamini cy’isomo rimwe.

o    Uturere ni two twihamagariye abajya gukora akazi, rimwe na rimwe abagize amanota meza bagasigaraga, hakagenda ababakurikiye.

o    Uturere twakuyeho imyanya kandi bitarigeze bitangazwa mbere y’uko ibizamini bikorwa (bamwe babimenyeshejwe bagiye kubaza aho imyanya batsindiye yarengeye.)

o    Hari impungenge z’uko ibibazo byavuzwe haruguru byagaruka mu gihe hari abakandida mu turere dutandukanye biteguye gukora ibizamini ku myanya yabuze abarezi ndetse n’abiteguye kubisubiramo nk’uko MINEDUC yabisabye.

 

o    Ibi bibazo byakemuka uturere twambuwe uruhare mu bizamini n’itangwa ry’akazi?

o    Nyuma y’ibi bibazo byagiye bigaragara mu turere, hakibazwa niba umuti urambye waba kutwambura uruhare urwo ari rwo rwose tugira mu bizamini ndetse n’imitangire y’akazi.

o    Nk’uko REB yateye intambwe yo gutegura ibizamini, yakwiga ku buryo yanoza uko bikorwa ndetse abakozi bayo (yishyiriyeho) bagahabwa inshingano zo kubikosora. Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) nayo yafata inshingano zo kugena imyanya ikenewe, ikamenya abayitsindiye maze ikaboherezayo, ku bufatanye na REB.

o    Haramutse habonetse ikindi gitekerezo cyakuraho izi mbogamizi, kikagira ingaruka nziza ku batsinda ibizamini by’akazi, cyahabwa ikaze kandi bwaba ari bwo butabera abavuga ko barenganyijwe baba babonye.

o    Ubusesenguzi bubivugaho iki?

o    Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umusesenguzi, yamubajije niba koko kwambura uturere uru ruhare byakemura ibibazo biri mu mitangire y’akazi n’ibizamini, atubwira ko bishoboka cyane gusa ngo impamvu yaba ituma biharirwa uturere ari ukugira ngo bidatwara amafaranga menshi.

o    Yavuze ko “Byose biramutse biteguriwe ku rwego rw’igihugu, byasaba ingengo y’imari iri hejuru, gusa ngo nabyo si bibi kuko ushaka ikintu gifite ubuziranenge, aremera kikamuhenda.”

o    Ku bijyanye n’aya mafaranga kandi, yavuze ko hari imanza Leta ijyanwamo n’abakozi ikazitsindwa bitewe n’ibibazo byagaragaye mu micungire n’imitangire y’akazi. Izo zituma yishyura amafaranga menshi y’indishyi. Uturere na two ngo tuza mu nzego ziteza ibi bibazo, bityo icyo cyemezo kiramutse gifashwe, byagabanya ibi bihombo.