December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

MINEMA: Imvura imaze guhitana abasaga 53 kuva muri Mutarama 2020

YASUWE 82 

Minisiteri y’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) yatangaje ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2020, abantu 53 ari bo bamaze gupfa, bazize ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu.

Uretse kuba iyi mvura yaratwaye ubuzima bwa benshi, ibiza byatewe n’imvura byanakomerekejwe 84 ndetse yangiriza hegitari 196 z’imyaka, isenya inzu 858 ndetse n’imihanda 23. Iyi mvura kandi yanashenye amateme 17 ndetse n’ikigo nderabuzima kimwe.

Inkuba, imyuzure n’inkubi y’umuyaga ni byo biza ku isonga mu gutuma ibintu bidogera bene kariya kageni.

Imvura izagwa ari nyinshi muri iki gihembwe

Nk’uko biherutse gutangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, imvura ishobora kuzagabanyuka mu mpera za Mata, usibye mu Turere twa Musanze, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke. Meteo ivuga ko utu turere tuzakomeza kugira imvura kugeza muri Kamena.

Meteo iheruka gutangaza ko “Muri Werurwe 2020 hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’isanzwe mu bihe byiza ikaba iteganyijwe mu turere twose tw’igihugu. Biteganyijwe ko izaba iri ku kigereranyo kiri hagati ya milimetero 150 na 300 kandi ikazagwa ikazagwa mu gihugu hose.”

Abanyarwanda barasabwa kuba maso

Mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza, MINEMA iributsa Abanyarwanda ko “kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza ni inshingano ya buri wese,by’umwihariko mu gihe cy’imvura abantu bose barasabwa kwirinda ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga harimo kwambuka umugezi udafite ikiraro, inzira zicamo amazi menshi nk’ubuvumo, imikoki,ruhurura n’ahandi hari umwuzure.”

Abanyarwanda kandi barakangurirwa kwirinda gukoresha ibikoresho bicomekwa ku muriro w’amashanyarazi mu mvura ndetse bakamenya neza ko inyubako zabo zifite imirindankuba. Abatuye mu bice bibamo umuyaga mwinshi nko mu Burasirazuba bw’igihugu, bo barakangurirwa kuzirika ibisenge by’amazu yabo bakabikomeza.

Ku wa 02 Werurwe Polisi y’igihugu yo yasabye abamotari n’abandi batwaraga ibinyabiziga kwirinda gutwara abagenzi mu mvura, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza.