November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Mu kwemeza Ingengo y’imari ivuguruye Perezida wa njyanama yasabye Nyobozi gukeburana

YASUWE 202 

Kuri uyu wa gatanu tariki 06 Werurwe 2020 nibwo ingengo y’imari ivuguruwe yemejwe n’inama njyanama y’akarere ka Karongi, nyuma yuko iyisuzumye igasanga ibyo bari basabye komite nyobozi kunoza barabikosoye, ariko umuyobozi w’inama njyanama akaba yasabye abayobozi gukeburana, aho kuguma mu kwanga kuvuga ngo batiteranya.

Mutangana Frederic umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Karongi ati “Turasaba ko abayobozi batinyuka bagakeburana bakareka kuvuga ngo reka nere gutinya kukubwira ngo icyo ukoze sicyo kugira ngo ntiteranya nawe, ibyo bigomba gucika ukambwira ngo kosora ibi nanjye nkakubwira ngo kosora ibi, twubake akarere n’umuryango nyarwanda.”

Ku kuba mu nama yabanje ubushize ingengo y’imari ivuguruye itaremejwe, Mutangana avuga ko hari ibintu bimwe basanze bitameze neza bakabasaba kubanza kubinoza, bakaba basanze uyu munsi binoze akaba ariyo mpamvu bayemeje.

Ati “ Hari ibintu bimwe twari twasabye ko binozwa, kuko muribyo hagaragaramo nk’amafaranga minisiteri (MINEMA) yari yatwoherereje, kuko yari amafaranga afite akamaro mukubaka umuhanda dusanga gutanga isoko muri iyi minsi isigaye bishobora kugorana dusaba baduha Miliyoni 30 zo gukora inyigo andi bakazayaduha mukwezi kwa 7, kuko uramutse wemeje amafaranga arenga Miliyari utazakoresha byaba ari ikibazo.”

Mukarutesi Vestine umuyobozi w’akarere ka Karongi

Ku ngengo z’imari zimwe harimo aho batari bagiye batwereka impinduka zagiye zibaho, ariko uyu munsi byagaragaraga neza, kuko hari ubwo twari kuzemeza amafaranga kuyakoresha bikazatunanira, none kuri ubu tubonye amafaranga tuzakoresha, turashaka kubwira abaturage ko ntagikuba kiba cyacitse kandi inama njyanama ntanubwo iba ije kwemeza ingengo y’imari gusa, ahubwo inama njyanama iba ije kwiga ku ngengo y’imari kuko biba byaramaze guca muri komisiyo bigaca n’ahandi henshi niyo mpamvu inama njyanama iterana, bikaba biduhaye umurongo mwiza w’uburyo tuzakoreshamo amafaranga.

Mukarutesi Vestine umuyobozi w’akarere ka Karongi yagarutse kukuba nk’abakozi b’akarere bagiye gufatanya kugira ngo ingengo y’imari ishyirwe mubikorwa.

Njyanama imaze gusinya Ingengo y’imari ivuguruye barimo bayiahyikiriza komite Nyobozi ngo ijye kubishyira mu bikorwa

Ati “iyi ni ingengo y’imari ivuguruye imaze kwemezwa n’inama njyanama y’akarere ka Karongi, tukaba twiyemeje kuzayishyira mubikorwa, kuko ingengo y’imari niyo idufash gukora ibikorwa biri mu mihigo, tukaba nk’abakozi b’akarere muri rusange tuzafatanya kugira ngo ingengo y’imari ishyirwe mu bikorwa.”

Akarere ka Karongi kemeje ingengo y’imari ivuguruye irenga Miliyari makumyabiri, mugihe ingengo y’imari yari Miliyari 18, ikaba yariyongereyeho Miliyari Imwe na Miliyoni Magana acyenda, ikaba ibumbiyemo ibikorwa bitandukanye birimo kuzubaka amashuri, abantu batishoboye bafashwa na Leta amafaranga yabo yariyongereye, amafaranga azakoreshwa muguteza imbere abaturage, kuko amafaranga menshi akubiye muri iyi ngengo y’imari yibanda kukuzamura imibereho myiza y’abaturage kugira ngo batere imbere.

NshimiyimanaEric@rwandanews24.com