December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

MINALOC: Ntawukwiye guha agaciro itungo kurenza Umwana yibyariye

YASUWE 75 

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne, anenga bamwe mu babyeyi babura itungo baguze bagahangayika, nyamara babura umwana bibyariye ntibahangayike, ibi akaba yabibanengeye mu karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa kane tariki 05 werurwe, mu karere ka Bugesera habereye umuhango wo gusubiza mu miryango abana 31 bamwe mubagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata giherereye muri aka karere, gisanzwe kigororerwamo abana bari munsi y’imyaka 18, ndetse n’abagore bananiranye.

Abana baba ku muhanda

Abana basubijwe mu miryango yabo, ni abari barafatiwe mu mihanda yo mu karere ka Bugesera barataye n’ishuli, ku ruhande rwabo bavuga ko nyuma yo kuba basubijwe mu miryango bagiye kwisubiraho ntibazasubire mu mihanda.

Hatangimana Jean Marrie ufite imyaka 15, kubera kubahiriza uburenganzira bwe wo mu murenge wa Ntarama mu kagali ka KAnzenze, yagejejwe muri iki kigo mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka, agira ati “ngiye kwitwara neza nsubire mu ishuli, ninjya mva ku Ishuli njye kuvoma, kandi nubahirize ibyo Maman aza ansaba gukora”

Undi Mwana na we ufite imyaka 15, wo mu murenge wa Ntamata mu kagali ka Kanazi, witwa Niyogisubizo Chadrack, avuga ko azitwara neza, gusa ariko nanone we akavuga ko ubuzima yarimo  i Gitagata ari bwo bwiza kurenza ubwo iwabo, agira ati “nzaguma mu rugo, ariko sinzi ukuntu ibintu byaho biba bimeze, kuko i Gitagata ni ho nigaga neza kurenza mu rugo”

Bosenibamwe Aime

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko bazakoresha imbaraga zose ku buryo abana babo batazasubira ku mihanda, ariko nanone bumvikana nk’abatifitiye icyizere, bitewe n’uko impamvu zatumye abana bajya mu mihanda hari aho zitaravaho.

Mushimiyimana Clementine wo mu kagali ka Kanazi mu murenge wa Nyamata, agira ati “mbyemeye kuko babinsinyishije ko umwana atazasubira ku mu nzererezi, ariko nanone impamvu ntiravaho, n’ubu maze iminsi mu bitaro nivuza  kubera umugabo wanjye yamvunaguye, kandi ni we utuma abana bava mu rugo kubera ahora ankubita”

Mukankuranga Consalata wo mu murenge wa Ntarama akaba ari umupfakazi, ari na byo byatumye umwana we ajya ku muhanda, kubera abaturanyi babwiye umwana ko Nyina ari we warangaye kuri Se akarainda apfa, we agira ati  “uyu mwana wanjye ndamukunda pe, mu bana bane mfite babiri barimo bariga, n’uyu nguyu nanyemerera ntakizatuma ntamujyana ku ishuli”

Umuyobozi w’ikigo cy’igororamuco; Bosenibamwe Aimée, avuga ko ingamba bafashe zo kugirana amasezerano n’ababyeyi, amashuli n’inzego z’ibanze zizatuma aba bana badasubira ku mihanda, ati “nta bwo twavuga ko nta mwana utazasubira mu mihanda, ariko ubwo buryo dushyizeho ntabwo buzemerera ko hari umwana umara igihe mu mihanda, azajya ahita afatwa, mu byukuri turateganya ko mu myaka ibiri, itatu iri imbere nta mwana w’umunyarwanda uzaba akitwa Mayibobo”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne, avuga ko uruhare rwa mbere rugomba kugirwa n’ababyeyi mu gukumira ko umwana ajya mu mihanda, ntiyumva impamvu umubyeyi abura itungo yaguze amafaranga agatanga amatangazo ngo aribone, nyamara umwana yibyariye yamubura ntatange itangazo, agira ati “niba watumye umwana kuvoma ntagaruke, kuki utakwihutira kumushakisha ngo utange n’amatangazo, nyamara wabura itungo ugatanga amatangazo rikagaruka, mu gihe umwana abuze mujye mwihutira kubimenyesha ubuyobozi bubafashe kumugarura mu rugo”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo bitatu birimo icy’i Wawa, icya Nyamagabe n’icya Gitagata kigororerwamo abari munsi y’imyaka 18 kuri ubu cyanashyizwemo n’abagore, ibi bikiyongeraho n’ibindi bigo binyuranye by’igihe gito.

Cypridion Habimana@rwandanews24.rw