December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ababyeyi b’abagabo bagiharira ububerere bw’abana abagore

YASUWE 75 

Nk’uko bisanzwe mu muryango umwana ahabwa uburere bw’ababyeyi bombi, umubyeyi w’umugore n’umubyeyi w’umugabo iyo agize amahirwe yo kubagira cyangwa akaba arererwa mu muryango wamwishingiye kimwe n’uko umwana ashobora kurerwa n’umubyeyi umwe mu bo avukaho,  bagafatanya kumurera nk’uko biri mu nshingano za bo kuko kurera ni inshingano ntabwo ari impuhwe umubyeyi cyangwa umurera agirira umwana, ariko bigaragara ko umubyeyi w’umugabo uruhare rwe mu burere bw’umwana bukiri hasi kuko usanga abagabo akenshi baharira abagore uburere bw’abana.

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanaze n’umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana Save the Children ari nawo wabukoze,  bugaragaza ko ababyeyi b’abagabo badaha umwanya uhagije uburere bw’abana babo nyamara biri mu bituma ubwenge bwabo bukanguka.

Mu byo ubu bushakashatsi bugaragaza bifasha ubwenge bw’umwana gukura kandi neza, harimo ibintu byose bishobora kurangaza umwana hagamijwe ko abitekerezaho kuko umwana atangira gutekereza kuva akiri muto. Iby’ingenzi birimo kuganira n’ababyeyi, gukinisha ibikinisho bifite amabara atandukanye kandi agaragara cyane (apika) kuko bifasha umwana gutekereza kandi neza. Mu bindi harimo ibitabo byiganjemo ibishushanyo kuko umwana bituma yagura intekerezo ze, indirimbo nazo zifasha umwana gukura neza kuko nk’uko abahanga babigaragaza umwana atangira kumva akiri munda, bikaba ari byiza gucurangira cyangwa kumvisha umwana umuziki kuva umwana akiri munda bamutwite.

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburenganzira bw’umwana zamurikiwe ubu bushakashatsi

Ibi byose bifasha umwana mu mikurire ye kuko umwana iyo atangiye kubimenyerezwa ataratangira ishuri bimufasha kuba indashyikirwa mu bwenge bitewe n’uko yateguwe akiri muto kandi bikamufasha no kumenya kubana neza n’abandi.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana Save The Children ugaragaza ko umubyeyi ari we w’ibanze mu gukangura ubwenge bw’umwana. Basanze kandi abana bavuka ku babyeyi batazi gusoma no kwandika ubwenge bwabo buba buri inyuma ugereranyije n’abafite ababyeyi bageze mu ishuri.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Save the Children Abimpaye Monique

Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Save the Children Abimpaye Monique, avuga ko ari ho hakwiye gushyirwa imbaraga.

Yagize ati “Cyane cyane kuri abo batabashije kujya mu ishuri, usanga iyo turangije umushinga baba barangije kumva uburyo bagomba gufasha abana babo, niba ari no kubasomera ibitabo n’ubwo batabasha gusoma a,b,c, ariko bakaba babasha no gusoma bagendeye ku bishushanyo ku buryo bashobora kubwira umwana inkuru. Rero no mu byo dukangurira ababyeyi harimo gusomera abana inkuru, ibitabo, kubaririmbira no gukina na bo.”

Uyu muryango unagaragaza ko usanga uruhare rw’ababyeyi b’abagabo mu kurera abana rukiri hasi.

Umuyobozi muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana, Zaninka Declerq avuga ko bagiye kubategurira ubukangurambaga.

Umuyobozi muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana, Zaninka Declerq

Ati “Nka NECDP, dufatanya n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo UNICEF kugira ngo twongere ubutumwa dutanga mu baturage. Mu minsi ya vuba muzabona ubukangurambaga tugiye gutangiza, kugira ngo tuganire n’ababyeyi b’abagabo n’umuryango mugari, kugira ngo turebe uburyo barushaho gusabana n’abana.”

Ubu bushakashatsi bwa Save the Children bwakorewe mu turere 3 ari two Gasabo, Ruhango na Kirehe, mu kwezi kwa cyenda 2019 bumara ibyumweru 17. Hasuwe utugari 33 muri buri karere n’imiryango 12 muri buri mudugudu. Bimwe mu byavuyemo ni uko 94% by’abana babona ibikinisho binyuranye, mu gihe 6% gusa aribo babona ibitabo. Ikindi ni uko ababyeyi b’abagore ari bo bamarana umwanya munini n’abana ku rugero rwa 61% mu gihe abagabo ari 20% na  ho 16% bakawumarana n’abandi barezi.