November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma y’imyaka 3 Shaban atoza As Kigali y’abagore yamaze gutandukana nayo

YASUWE 92 

Uwari umutoza w’ikipe ya As Kigali WFC Shaban, nyuma y’imyaka igera kuri 3 ari umutoza mukuru w’iyi kipe,ubu ngubu akaba yamaze guhabwa ibaruwa imubwira ko atazongererwa amasezerano muri iyi kipe imaze kubura ibikombe bibiri uhereye mu mwaka ushize w’imikino wa 2018-2019.
Ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali WFC, bwamaze gutangaza ko butiteguye kongerera amasezerano Mbarushimana Shaban wari umutoza mukuru w’iyi kipe mu myaka itatu ishize.
Mu ibaruwa Gacinya Teddy yandikiye uyu mutoza, yamumenyesheje ko amasezerano ye yarangiye tariki ya 02/03/2020, barangije bamwifuriza amahirwe masa mu kandi kazi yabona.


Ibi bije, nyuma yo gutwarwa ibikombe ubugira kabiri, cyane ko mu mwaka ushize batakaje igikombe cya shampiyona cyatwawe n’ikipe ya Scandinavia WFC y’i Rubavu, mu gihe muri uyu mwaka wa 2020 nabwo batakaje igikombe cy’Intwari, nabwo batsinzwe na Scandinavia WFC ku mukino wa nyuma.
Uyu mutoza Mbarushimana Shaban, yaje muri As Kigali WFC asimbuye Nyinawumuntu Grace nyuma y’ibibazo byari byavuzwe kuri Grace, maze ubuyobozi bufata icyemezo cyo kumusimbuza Shaban wabaga muri As Kigali FC (y’abagabo), cyane ko yanayiki