December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umugabo w’umuhanzi Nick Minaj Kenneth Petty, yafashwe na police kubyaha byo gufata kungufu

YASUWE 64 

Umugabo w’umuhanzi ukomoka muri reta zunze ubumwe za Amerika Onika Tanya Maraj-Petty wamenyekanye nka NickiMinaj uzwi ku izina rya Kenneth Petty akaba yafashwe na police ,bikaba byatewe ni icyaha cyo gufata kungufu yakoze mu mwaka 1995 mu mujyi wa New York.
Nyuma y’uko yari arangije ibihano bye yagombaga kwiyandikisha mubitabo by’abantu baba barakoze ihohotera rishingiye ku gitsina


Bikaba bivugwa ko ejo tariki ya 04 aribwo Kenneth Petty yajyeze mu iperereza, ubwo yavaga muri New York agahungira muri California mu umwaka ushize. yaje gufatirwa mu makosa na police yo muri California atwaye imodoka mu uburyo bunyuranyije n’amategeko bazagusanga yanditse no mubitabo by’abakoze ibyaha byo gufata kungufu muri New York ariko akaba atarigeze yiyandikisha ubwo yageraga muri California.
Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko yamaze kugezwa mu urukiko ariko akaba ahakana icyaha abacamanza bakaba bategetse ko yafungwa by’agateganyo ariko umuburanira arabyanga ndetse yemera gutanga amafaranga ahwanye n’icyo gihano ariko umukiriya we akarekurwa by’agateganyo.
Azakomeza gucungwa cyane ndetse ni urupapuro rwe rw’inzira police ikaba yarufatiriye akaba azasubira mu urukiko tariki ya 23 Werurwe uyu mwaka naramuka ahamwe n’icyaha azafungwa imyaka 10.