December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Sosiyete sivile mu Rwanda irasaba Leta kuzamura ijwi ryayo muri gahunda zo kwegereza abaturage ubuyobozi

YASUWE 66 

Muri gahunda za leta zitandukanye ishiyira zirimo izo  kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, sosiyete sivile mu Rwanda ivuga ko itibonamo kuko ibona nta ruhare ibigiramo kandi iba yifuza gutanga umusanzu wayo haba mu bitekerezo no mu bushobozi, ariko bakazitirwa n’uko inzego za leta zitabamenyesha ibigezweho kuburyo ngo n’ibyo bashatse kugeza kuri leta ngo bagaragaze uko babona ibintu babura inzira babinyuzamo.

Mu kiganiro nyungurana bitekerezo gihuza inzego za leta n’izabikorera basuzumira hamwe icyakorwa ngo abaturage bamenye kandi basobanukirwe na gahunda begerzwa ndetse n’uburyo bazibyaza amahirwe hakagaragaramo n’uruhare rw’abikorera, sosiyete sivile yagaragaje ko batajya bagishwa inama y’icyakorwa ku bigiye kugezwa ku baturage ngo kuko hari n’ubwo usanga abaturage bahawe ibintu badakeneye bitanabafitiye umumaro.

 

Uyu ufite microphone ni Eric Ns. Ndushabandi Umuyobozi wa IRDP

 

Mu byo sosiyete sivile igaragaza harimo n’uruhare rucye rw’abaturage mu bibakorerwa. Eric Ns. Ndushabandi, ni umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Biganiro bigamije Amahoro (IRDP), avuga ko uretse kuba abaturage batagira uruhare mu bibakorerwa, nabo nk’urwego rubareberera ntabwo babona uko batambutsa ibitekerezo byabo cyangwa ibiba byavuye mu bushakashatsi butandukanye baba bakoze.

Yagize ati: Iyo dukoze ubushakashatsi ntabwo tubona aho tubunyuza kuko ntaho imiryango ikinguye ngo tubagezeho ibyo tuba twagezeho nk’abafatanyabikorwa kuko biba bifitiye abaturage akamaro, aho kubaha ibidakenewe bagahabwa ibikenewe kandi by’umumaro.”

Gakire Bob, umuyobozi ushinzwe inzego z’ibanze muri MINALOC

Umuyobozi muri MINALOC ushinzwe inzego z’ibanze Bwana Gakire Bob, abajijwe niba kuba badaha abikorera uruhare mu igenamigambi ry’ibigenerwa abaturage, yavuze ko badakunze kubona abikorera babifitemo ubushake kuko ngo imiryango ikinguye kandi ntakibazo gukorana nabo kuko ari amahirwe.

Yagize ati: Ntabwo dukumira abafatanyabikorwa ntan’ubwo twabikora kuko ntabwo umuntu yakunguka amaboko ngo abirebe gutyo gusa. Ntabwo tujya tubona abikorera benshi bafite ubushake bwo gukorana natwe nk’uko muvuga ko ijwi ryanyu ritumvikana, ariko tugerageza gukorana namwe kuko guhera ku Ntara gukera ku Mudugudu hari inzego z’abikorera kandi dukorana nazo.”

Hon Prof. Laurent Nkusi ni uyu wo hagati imbere wambaye ikote rya karokaro

Nk’uko byabajijwe n’umunyamakuru wa rwandanews24, Hon.Prof  Laurent Nkusi, we ku rwe ruhande yabajije Gakire Bob nk’ufite mu nshingano inzego z’ibanze niba hari ubwo bajya bafata sosiyete sivile igasobanurirwa ibigiye gukorwa cyangwa igishwe inama nk’abafatanya bikorwa? Yatanze urugero ruto rwo muri Ngororero ngo mu myaka hagati ya 2000 na 2005 abaturage bigeze guhabwa imfashanyo z’imyuko yo gusonga (kwarika) ubugali.

Gakire Bob yasubije ko bagirana ibiganiro, ariko bitari ubujyanama ahubwo ngo babasobanurira ibirimo gukorwa, ariko ngo mu kerekezo 2024 barimo gushyira imbaraga mu gukorana na sosiyete sivile.

Madame Ingabire Marie Immaculée ni uyu wicaye hagati

Transparence International ishami ry’u Rwanda yo ngo ibona hakenewe ubukangurambaga n’ibiganiro n’inzego za leta by’umwihariko MINALOC ngo kugirango abaturage bajye bagezwaho ibyo babona bikenerwe aho batuye kandi bagafatanya na sosiyete sivile nk’uko byagarutswe n’Umuyobozi wayo Ingabire Marie Immaculée.

Kwegereza abaturage ni gahunda ya leta igamije kwegereza abaturage ibibakorerwa babigizemo uruhare.