December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Polisi yaguye gitumo abantu 17 barobaga binyuranije n’amategeko

YASUWE 57 

Ku wa mbere taliki ya 2 Werurwe 2020 Abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) bakoze igikorwa cyo kurwanya bamwe mu barobyi baroba amafi binyuranyije n’amategeko, muri icyo gikorwa hafashwe abagera kuri 17.

Iki gikorwa cyabereye mu kiyaga cya Kivu ku gice giherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu akagari ka Karambi, igikorwa cyabaye ahagana mu masaha ya saa tanu z’ijoro.

Amakuru dukesha Polisi y’Igihugu aravuga ko Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye avuga ko hari amakuru ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya mu kiyaga cya Kivu bakaroba binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati:  “Bariya 17 bafatanwe amato 6 bakoreshaga mu burobyi  ndetse n’imitego 16 itemewe mu burobyi, ubu burobyi bunyuranyije n’amategeko bugira ingaruka mbi ku bworozi bw’amafi kuko bigabanya umusaruro w’amafi agomba kurobwa. Abenshi bakoresha ya mitego itemewe yo mu bwoko bwa kaningini yica amafi mato.”

ACP Mwesigye akomeza avuga ko ibikorwa byo kurwanya bariya barobyi bizahoraho hagamijwe kurinda ubuzima bw’amafi ndetse no guteza imbere umurimo w’uburobyi mu Rwanda.

Ati: “Ibikorwa byo kurwanya abica amategeko n’amabwiriza y’uburobyi bizahoraho,  bariya bantu barimo kwihombya ubwabo kuko barakora ibinyuranyije n’amategeko ikindi kandi bazagezwa imbere y’ubutabera babihanirwe.”

Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi  aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi,  gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

Ingingo ya 29 ivuga ko  Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese,  ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi,  usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

Ingingo ya 31 ivuga ko bitabangamiye ibiteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha  by’uburobyi bivugwa mu ngingo ya 29, bihanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi cumi n’abiri (12) n’ihazabu  y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.