November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abantu 30 bafashwe bashinjwa guteza imvururu I Paris hafi y’aho Fally Ipupa yakoreye igitaramo

YASUWE 66 

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 Fally Ipupa yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, abagera kuri 30 batawe muri yombi kubera guteza imvururu hafi y’aho iki gitaramo cyari kubera bagambiriye kubuza abantu kukitabira.
Mbere y’iki gitaramo, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hafi y’aho bategera ’Gare de Lyon’, i Paris, hagaragaye inkongi yatewe n’abigaragambya bagamije kubuza abantu kwitabira igitaramo cya Fally Ipupa, cyaberaga hafi aho.
Aba biganjemo abarwanya ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batwitse ibishyirwamo imyanda ndetse n’utumoto duto twari aho.
Icyakora bakomwe mu nkokora na Polisi y’u Bufaransa n’abazimya umuriro bahise bawucyaha.
Umunyamakuru wa BBC wari uri aho byabereye yavuze ko hari umwotsi mwinshi cyane, abantu biruka batwika ibintu. Byagaragaraga ko barakaye. Urujya n’uruza rwari rwakumiriwe mu byerekezo byose. Byari akaga.
Abigaragambya bajugunyaga kuri polisi buri kimwe bashoboye ndetse n’abazimya inkongi bakagerageza gukora akazi kabo. Batwikaga buri kimwe bashoboye kandi bakakirwanisha.
Igitaramo cya Fally Ipupa cyabereye ahitwa Accor Hotels Arena.
Polisi yabashije gukuma mu nkokora aba bigaragambyaga bakwira imishwaro ndetse ntibabangamira igitaramo cya Fally Ipupa, kuko byarangiye kibaye cyitabirwa n’abarenga 20 000.
Abigaragambyaga bari bagamije gukumira abantu kwitabira igitaramo cya Fally Ipupa ushinjwa kuba inshuti ya hafi ya Perezida Felix Tshisekedi umaze umwaka ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Polisi yavuze ko yataye muri yombi abantu 30 mu gihe abarenga 54 bo baciwe amande bashinjwa kugira uruhare muri iyi myigaragambyo.
Iki gitaramo cyagenze neza, Fally Ipupa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye buri umwe wakitabiriye ndetse anihanganisha abatabashije kwinjira kubera ko amatike yari yarashize cyera.
Yagize ati” Ndashimira abantu 20000 bitabiriye igitaramo cyanjye kitazibagirana cyo ku wa 28 Gashyantare 2020, urukundo rwanyu rwatumye twongera kwandika amateka mashya. Ndihanganisha abatabashije kwinjira imbere, tuzasubira. Ndabakunda cyane.”