December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

DRC: Nyuma y’amasaha 24 Gen Delphin Kahimbi yegujwe yasanzwe iwe yapfuye ngo yiyahuye

YASUWE 82 

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 28 Gashyantare 2020, Gen. Delphin Kahimbi wari umugaba mukuru w’ingabo wungirije ushinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yasanzwe yapfiriye iwe mu rugo.

Ni nyuma y’amasaha atageze kuri 24 yegujwe kuri iyi mirimo ye, 7 Sur 7 dukesha aya makuru ikavuga ko ashobora kuba yiyahuye.

Gen. Kahimbi yahawe izi nshingano kuva ku bwa Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki kugeza muri Mutarama 2019 habura umunsi umwe ngo asimburwe na Félix Tshisekedi. Yakekwagaho ibyaha birimo ruswa, guhonyora uburenganzira bwa muntu no kutubahiriza ihame rya Demukarasi, amakuru ya mbere yavugaga ko biri mu byo yazize.

Ntabwo inzego bireba nk’igisirikare cy’igihugu (FARDC) ziratangaza iby’aya makuru gusa umwe mu bakomeye mu mutekano w’iki gihugu yamaze gutangaza ko ari impamo, ariko icyamwishe ntikiremezwa.