December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

U Rwanda ku musozo rwubaka umupaka wa Gatuna, Uganda iracyacumbagira

YASUWE 110 

Mu minsi mike, ibikorwa byo kubaka umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Gicumbi bizaba birangiye.

Abakozi bari kubaka uyu mupaka ku ruhande rw’u Rwanda bavuga ko ibikorwa bigeze ku kigero cya 96%, bakemeza ko mu mpera za Kamena ibikorwa byo kubaka bizaba byarangiye.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwahagaritse imodoka nini zinjiriraga kuri uyu mupaka, ziyoborwa ku mipaka ya Kagitumba na Cyanika kugira ngo bitabangamira imirimo yo kubaka.

Kubaka umupaka wa Gatuna ni umushinga wagombaga guhurirwaho n’ibi bihugu byombi hagamijwe koroshya ubucuruzi n’urujya n’uruzi mu nzira y’umuhora wa ruguru (Northern Corridor). Iyi nzira ikoreshwa cyane mu kuvana ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya inyuze muri Uganda, igakomeza mu Rwanda.

Uyu mupaka kandi byitezwe ko niwuzura uzafasha mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ugabanye igihe byafataga kwambuka umupaka.

Ubwo ikinyamakuru IGIHE cyageraga aharimo kubera ibikorwa byo kubaka umupaka, ubona ko abakozi bakora mu buryo budasanzwe ku ruhande rw’u Rwanda kugira ngo imirimo irangire vuba.

Bimwe mu bikorwa bigaragara ku ruhande rw’u Rwanda ni uko imihanda yamaze kubakwa ubu hakaba harimo guterwa ibyatsi ku nkengero zayo.

Harimo kandi gukorwa imirimo ya nyuma ku nyubako zizajya zifashishwa, nko guteramo amarangi n’ibindi.

Umwe mu batekinisiye uri ahabera iyi mirimo, aganira na IGIHE yagize ati “Twavuga ko ku ruhande rw’u Rwanda tugeze kuri 96%. Bivuze ko mu byumweru bibiri imirimo izaba igeze ku musozo, ikizaba gisigaye ni ukuzana ibikoresho biri mu nyubako zisanzwe zikorerwamo bigashyirwa mu nyubako nshya, hagashyirwamo na interineti.”

Yavuze ko ibyo nibimara gukorwa, ikizaba gisigaye ari ugutangaza igihe umupaka uzatangira gukorera.

Umushinga wo kubaka umupaka wa Gatuna biteganyijwe ko uzatwara miliyari 15 Frw.

Nubwo imirimo igeze ku musozo ku ruhande rw’u Rwanda, ku ruhande rwa Uganda ho imirimo isa nk’itarimo gukorwa kuko ahagombaga kubakwa nta gikorwa kihagaragara uretse inka zigaragara bugufi aho zirisha.

Nta gikorwa remezo nk’umuhanda kihagaragara kuko n’umuhanda uhari ni uw’igitaka, inyubako zihari nazo zikaba zigaragara ko ari iza kera kuko zishaje, izari zatangiye kubakwa nazo zarahagaze.

Izi mpungege kuri uyu mushinga kandi ziherutse kugaragazwa n’Abadepite b’ Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA.

Mu 2018 basuye uyu mupaka bagaragaza impungenge ko wadindiye ku ruhande rwa Uganda, nyuma y’uko Banki y’Isi yari imaze kwikura mu baterankunga bawo.

Ibi byatumye batangira gutekereza kuri miliyari 14 z’amashillingi ya Uganda zari zimaze gushorwamo zishobora gupfa ubusa, nyuma y’uko n’inyubako yari yaratangiye kubakwa yatangiye kwiyasa na mbere y’uko umushinga urangira.

Icyo gihe Daniel Kalimuzo, Umugenzuzi wa Gasutamo ku ruhande rwa Uganda, yabwiye abadepite ko atazi impamvu Banki y’Isi yivanye mu mushinga.

Umushinga wo kubaka umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda watewe inkunga na Guverinoma y’u Rwanda mu gihe ku ruhande rwa Uganda hari hitabajwe abaterankunga.

Abakozi barakoresha imbaraga kugira ngo imirimo ku mupaka wa Gatuna ikomeze uko bisanzwe

Imwe mu nyubako zigezweho u Rwanda ruri kubaka i Gatuna mu gufasha imirimo izahakorerwa

U Rwanda ruri mu mirimo ya nyuma ngo kubaka umupaka wa Gatuna birangire

U Rwanda rugeze kuri 96% kugira ngo rube rwujuje umupaka wa Gatuna

Umwe mu banyarwanda bari mu bikorwa byo kubaka umupaka wa Gatuna akora amasuku

Iyo ugeze ku ruhande rw’u Rwanda kuri uyu mupaka wa Gatuna ubona ko abubatsi bakora amanywa n’ijoro

U Rwanda rurimo kubaka inyubako zigezweho i Gatuna ngo zizafashe ubucuruzi hagati yarwo na Uganda

Uretse iyi nzu Uganda yubatse nayo ntirangire, nta kindi gikorwa iratangira gukora mu gihe mu Rwanda ho bageze kuri 96%

Aha ni ku mupaka wa Gatuna ku ruhande rwa Uganda, nta gikorwa cyo kubaka uyu mupaka kigaragara

Bigaragara ko Uganda yari yatangiye kubaka ariko ikaza kubihagarika