December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abajura bakubise umukozi wa MOMO bafashwe umwe araswa ashatse kurwanya Polisi undi atabwa muri yombi

YASUWE 65 

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’abagabo babiri bari kwambura ndetse banahohotera  umugore utanga serivise za MTN barangiza bakamukubita bikomeye bakamusiga ari inetere, Polisi y’u Rwanda na RIB bafashe abakoze ayo mahano, umwe muri bo ashatse kurwanya Polisi iramurasa ahasiga ubuzima.

Umugore  wahohotewe yitwa Jeannette Tuyisenge, w’imyaka 31, akaba atuye mu Kagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Remera, akaba asanzwe agurisha ibicuruzwa bya sosiyete y’itumanaho ya MTN imbere ya Stade Amahoro.

Icyo gikorwa abenshi bise icy’ubunyamaswa nk’uko bigaragazwa n’amashusho yafashwe na camera, aho hantu ni  i Remera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Migina, imbere ya Petit Stade.

Kuri uyu wa gatatu taliki  ya 27 Gashyantare 2020, polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko yataye muri yombi aba bagizi ba nabi, umwe muribo akaba yahasize ubuzima ubwo yashakaga kurwanya polisi, itangazo riragira riti ” Turamenyesha ko ku bufatanye na @RIB_Rw twataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga. Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare, 2020.

Mu ngingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, hateganywa ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagararira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500.000frw ariko atarenze miliyoni imwe 1.000.000 frw.

Nshimiyimana Eric@rwandanews24.com