December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Uwataye uruhinja rw’umunsi umwe yatawe muri yombi akigera iwabo

YASUWE 80 

Ku wa kabiri taliki ya 25 Gashyantare 2020 mu masaha ya Saa tatu z’ijoro, mu karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, hafatiwe umubyeyi witwa Nyiramporayonzi Anne, uri mu kigero cy’imyaka 28, amaze kubyara uruhinja akaruta i Kigali, kubera ko amakuru yatangiwe ku gihe.

Ku makuru  yageze mu karere ka Karongi aturutse i  Kigali, yatumye Nyirampirayonzi Anne mwene Nsekanabanga uziel na Nirere Magadarine, batuye mu mudugudu wa Gisizi, akagali ka Nyagatovu, umurenge wa Mubuga ko yabyaye umwana w’umukobwa, kuwa 24/02/2020, ariko  bwacya agahita amuta i Kigali mu nzu yari acumbitsemo, iherereye mu Murenge wa Ndera akagari ka Masoro.

Akaba yaratawe muri yombi akimara kugera iwabo mu mudugudu wa Gisizi, akimara gufatwa yahise yiyemerera ko yataye uruhinja i Kigali, akaba yisobanura ko uwamuteye inda yamutereranye.

Nyuma y’uko uwamuteye inda ariwe Hashakimana Jonas   yahise yizanira undi mugore, ndetse akaba yari yaranze kumuha amafaranga yo kugura imyambaro yo kwakira uruhinja.

Uyu mugore wataye uruhinja yagiye i Kigali mu kwezi kwa 9 mu mwaka ushize wa 2019, agenda atwite inda y’amezi 4.

Akimara gufatwa akaba yarahise ahyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Gishyita, kugira ngo akurikiranwe. Yarahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha nk’uko umuvugizi wa Polisi Kabera John Bosco yabitangarije rwandamews24, ndetse n’uruhinja rukaba rurimo kwitabwaho ku Bitaro bya Kibagabaga.

Ati ” Uyu mubyeyi yarafashwe ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Gishyita akurikiranweho guta uruhinja, akaba yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, rukaba rurimo kumugarura aho icyaha yagikoreye i Kigali.”

Mu gitabo cy’itegeko ryerekeye kurengera umwana Ingingo ya 36: Guta cyangwa gutererana umwana rivuga ko Umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi urera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko uta umwana ahagaragara cyangwa umutererana, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu

(3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW).

Iyo umwana yatawe ahihishe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuteye uburwayi budakira cyangwa

ubumuga buhoraho, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7), ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi

y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriyemo urupfu cyangwa kuzimira burundu, igihano kiba igifungo cya burundu.