December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Icyorezo cya Corona virus gisubitse urugendo rujya I Macca

YASUWE 62 

Saudi Arabia yatangaje ko ibaye ihagaritse ingendo ntagatifu zakorwaga n’Abisilamu baturutse hirya no hino ku isi baje i Macca. Ibi ngo biri mu kwirinda ko hari abaza bazanye virus yiswe coronavirus imaze gufata no kwica benshi mu Bushinwa, Koreya y’epfo n’ahandi.
Iriya virus imaze gufata abantu 220 mu burasirazuba bwo hagati.
Iki kemezo kidasanzwe cya Leta ya Saudi Arabia kivuga ko nta munyamahanga uzemererwa kuza i Macca ngo akorere urugendo rutagatifu ku ibuye ryitwa Kaaba.
Kugeza ubu ku isi hari Abisilamu bagera kuri 1.800.000.000.
Leta kandi yabujije abantu baturutse ku isi kuzajya gusura umusigiti w’Intumwa y’Imana Muhammad uri i Medina.
Saudi Arabia ivuga ko icyemezo cyayo kigamije kurinda abaturage bayo ndetse n’ahantu hatagatifu h’idini ya Islam.
Mu gace Saudi Arabia iherereyemo, Iran niyo yagezwemo n’iriya virus iri mu zandura vuba kugeza ubu.
Umuvugizi muri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ya Saudi Arabia yavuze ko Leta yasabye abaturage bayo kugira amakenga bakirinda kujya mu bihugu iriya virus yagezemo cyangwa ikekwa kubamo.

Kuba muri Iran haragaragaye abarwayi ba COVID-19 byateye impungenge Saudi Arabia

Kuba iki gihugu gikumiriye ko abantu bavuye mu mahanga basura Kaaba bifite ishingiro kuko mu mateka hari ibyorezo byigeze kwibasira abantu bari baje kuyisura.
Mu mwaka wa 1821 hari abantu bagera ku 20 000 bibasiwe na cholera nyuma y’uko bamwe bayanduje abandi baje muri ruriya rugendo rutagatifu.
Uru rugendo i Macca rwari ruteganyijwe kuzaba mu mpera za Nyakanga ishyira Kanama, 2020.
Virus ya Corona virus yahawe izina rya COVID-19, ubu ikaba yarafashe abantu 80 000 ku isi yose cyane cyane mu Bushinwa.
Bivugwa ko iri muri Iran ndetse ikaba inugwanugwa muri Kuwait na Bahrain.