December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

U Burundi burasabwa gukemura ibibazo bufite mu mezi 3 bukiinjira muri SADC-Hage Gaingob

YASUWE 80 

Nyuma y’ uko igihugu cy u Burundi gisabye kwinjira mu muryango w’ Ibihugu bya Afrika y’ Amajyepfo (SADC), ntiburemererwa kwinjira muri uyu muryango igihe cyose kitabanje gukemura ibibazo bikomeye cyane gifite nk’uko byagaragaye muri raporo yakozwe n’ Intumwa ya SADC yoherejwe mu Burundi mu igenzura

 

Hashize iminsi hacicikana amakuru avuga ko uburundi bwangiwe kwinjira muri SADC, ariko ayo makuru akaba ari ibihuha kuko ngo hasigaye amezi 3 gusa ngo bwemererwe kwinira muri uyu muryango.

Ibi byatangajwe n’ Umukuru w’ Igihugu cya Namibia Bwana Hage Gaingob, ari nawe uyoboye uyu muryango. Yagize ati: “byumvikanye nabi, ntabwo natangaje ko u Burundi bangiwe kwinjira muri SADC, ahubwo navuze ko igihe cyose butarakemura ibizazo bufite bigasobanuka, ntiburemerwa kwinjira muri SADC”.

Umukuru w’ Igihugu cya Namibia Bwana Hage Gaingob unayoboye SADC

Mu kiganiro yagiranye na BBC, abajijwe ibibazo U Burundi bugomba gukemura ngo bwinjire muri SADC, yagize ati: “ku bijyanye n’inkomoko y’ ibyo bibazo, ntabwo ari ibibazo nshobora kuvuga kumugaragaro”. naho kuba aya mezi 3 nashira uburundi butarakemura ibyo bibazo.

Ni ukuvuga ko u Burundi butarangirwa kwinjira muri SADC, kuko umwanzuro wanyuma uzamenyekana mu nama izahuza abakuru b’ ibihugu bigize uyu muryango izaba muri kanama 2019, ikazabera muri Tanzaniya.