December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida wa EALA Martin Ngoga yasimbujwe kuri uyu mwanya

YASUWE 206 

Ku wa mbere taliki ya 24 Gashyantare 2020 i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cy’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Inteko ishinga amategeko yawo (EALA) yatoye uyiyobora mu gihe Perezida wayo, Martin Ngoga adahari.

Aya matora yatsinze Léontine Nzeyimana ukomoka mu Burundi wagize amajwi 27, wari uhatanye n’Umunyarwanda Fatuma Ndangiza wagize amajwi 18.

Hari amakuru yabanje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Me Ngonga ari ahantu hatazwi, abandi bavuga ko impamvu yatumye asimbuzwa kuri izi nshingano itatangajwe.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe EAC yavuze ko ‘Ngoga atari kuri izi nshingano by’igihe gito ku mpamvu ze bwite kandi byamenyeshejwe abagize iyi nteko.”

Ku rubuga rwa Twitter, Martin Ngoga na we yasubije bamwe mu batangaje aya makuru, agira ati: “Iyi ni yo nzira binyuramo mu gushaka uyobora iyo Perezida (Speaker) adahari. EALA ntabwo igira uwungiriza Perezida.”

Martin Ngoga asanzwe ari umunyamategeko. Yabaye Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda, mu 2017 atorerwa kuyobora iyi nteko ya EAC. Impamvu yatumye asubika inshingano ze nirangira, azasubira kuri uyu mwanya Léontine Nzeyimana yabaye afashe.