December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma

YASUWE 111 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Gashyantare 2020 yashyizeho abayobozi muri Minisiteri n’ibigo bya Leta, aho abaminisitiri batanu bahinduwe bagashyirwa mu myanya ku buryo bukurikira:

Abaminisitiri

  1. Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima
  2. Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi,
  3. Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
  4. Madamu Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri,
  5. Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Abanyamabanga  ba Leta

  1. Madame NYIRAHABIMANA Solina: Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
  2. Bwana TUSHABE Richard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
  3. Lt. Col  Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze,
  4. Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
  5. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro,

Abandi bayobozi

  1. Bwana RUGIRA Amandin: Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda muri Zambia;

2.Bwana Dr. SEBASHONGORE Dieudonné: Ambasaderi Uhagariye u Rwanda mu Bubiligi;

3.Bwana RUGEMANSHURO Regis; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda

4.Bwana Dr. NDIMUBANZI Patrick: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima

  1. Bwana IRADUKUNDA Yves: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
  2. Bwana MUTIMURA Eugene: Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

7.Bwana GACANDAGA Jean-Marie: Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari mu Kigo cy’Ubwitegayirize bw’Abakozi Mu Rwanda

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 26/02/2020; Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME