December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

ITANGAZO Kubyavuye mu iperereza y’urupfu rwa KIZITO MIHIGO

YASUWE 116 

Nyuma yuko le 17 Gashyantare Police y’igihugu itangaje ko Umuhanzi Kizito Mihigo yasanzwe muri yiyahuriye muri Gereza ya Remera aho yari afungiwe agapfa, urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane mubyukuri icyaba cyishe uyu muhanzi.

Iri niryo tangazo Police yasohoye ikimara kumenya ko Kizito Mihigo yapfuye

Yuma y’iperereza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwashyikirije ubushinjacyaha bukuru ibyavuye muri iryo perereza.

Kuri uyu wa gatatu ahagana saa kumi nebyiri z’umugoroba, babinyujije kurukuta rwabo rwa twitter, ubushinjacyaha bukuru nibwo bwatangaje ibyavuye muri iryo perereza ryakozwe k’urupfu rwa KIZITO MIHIGO.

Ibyavuyemo nibi bikurikira:

Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) bwakiriye raporo itanzwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, rwabaye taliki ya 17 Gashyantare 2020, rwabereye aho yari ufungiye i Remera kuri Sitasiyo ya Polisi, i Kigali.

Iyo raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy  Report ) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yareretswe umuryango we) n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu babajijwe.

Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.

Raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari kubura umwuka (Asphyxia/hypoxia), gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.

Abantu babajijwe harimo Abapolisi bari barinze aho Bwana Kizito Mihigo yari afungiye, bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo, bitewe nuko bagaragaje ko hagati y’aho bari bicaye n’ícyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo hari intera itatuma bumva ibyabaye.

Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.

HAVUGIYAREMYE Aimable.

Umushinjacyaha  Mukuru.