December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Abanyeshuri babiri mu maboko ya RIB bakurikiranweho gukoresha urumogi

YASUWE 76 

Kuri uyu wa kabiri tariki 25/Gashyantare/2020, abanyeshuri babiri bo mu kigo cy’amashuri cya G.S Kibuye, batawe muri yombi bakekwaho gukoresha urumogi, bakaba bari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Bwishyura.

Abo banyeshuri ni uwitwa Bazirutebya Alphonse w’imyaka 20, akaba yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, akaba ari mwene Ntawugayundi Aroan na Mukagakwaya Jacqueline, utuye mu mudugudu wa Bupfune, akagali ka Nyarusazi, umurenge wa Bwishyura, ndetse na mugenzi we witwa Nsengiyumva Emmanuel ufite imyaka 16, wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye, akaba ari mwene Ndayambaje Emmanuel na Musabyeyezu Asnath, akaba akomoka mu mudugudu wa Kivomo, akagali ka Gitarama, umurenge wa Bwishyura.

Musabyeyezu Asnath umubyeyi wa Nsengimana Emmanuel, yatangarije rwandanews24 ko mu byukuri umwana wiwe yari asanzwe yitonda, kuko yatumaga akihuta, gusa ibyo kuba yari asanzwe akoresha urumogi Atari abizi, ko nawe yatunguwe niyo nkuru.

Ati “rwose sinigeze nsinzira ijoro ryahise, nyuma yuko numviseko umwana wanjye afunzwe azira Urumogi, mu gihe ntarinziko arunywa, ubu nabyukiye ku kigo cy’ishuri umwana yigaho kugira bansobanurire iby’ifatwa ry’umana wanjye.”

Hakizimana Tharcisse umuyobozi wa G.S Kibuye, aganira na rwandanews24 yadutangarije ko aya makuru ari impamo ko abana b’abanyeshuri bari mu maboko ya RIB bakaba baraye bafashwe kuri uyu wa kabiri.

Ati “aba banyeshuri bari mu maboko ya RIB cyabaye ku munsi wejo mu masaha ashyira saa yine, nyuma yuko aba bana bafatiwe inyuma y’ishuri bagafatanwa urumogi, agapfunyika kamwe bamaze kukagabana mo kabiri nabo barabyemera, kubw’amahirwe ku ishuri hari abakozi ba RIB, tubashyira mu maboko ya RIB ikaba ariyo irimo gukurikirana ikibazo cyaba bana kigendanye n’agapfunyika k’urumogi.”

Umuyobozi w’ishuri akaba agira inama ababyeyi zo gukurikirana imyitwarire y’abana babo, ndetse bakajya banabasha gusura abana ku ishuri ntibabaharire abarimu gusa n’ubuyobozi bw’ishuri, kuko ari inshingano za bose bafatanije kurera.

Uyu Bazirutebya Alphonse w’imyaka 20, akaba asanzwe afite imyitwarire idahwitse, nkuko umuyobozi w’ishuri yigaho abivuga, akaba yaragaragaye mu bibazo byinshi bitandukanye, birimo ubujura, akanabasha gufatwa akajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Mwendo giherereye muri aka karere ka Karongi, ariko kubera Leta y’ubumwe idaheza abantu kwiga, kubera gahunda y’uburezi kuri bose aragaruka tukamwakira agakomeza amasomo yiwe.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle, yahamirije rwandanews24, ko aba bana babiri b’abanyeshuri bari mu maboko RIB sitasiyo ya Bwishyura bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byaha, akarere ka Karongi, kahagurukiye ku rwanya, ndetse ku bufatanye n’inzego z’umutekano, urumogi rubarirwa mu biyobyabwenge bihambaye, mu gihe ibiyobyabwenge byoroheje harimo inzoga z’inkorano.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni mirongo 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Nshimiyimana Eric@rwandanews24.com