December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kamonyi: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaturage bo mu kiciro cya 3 cy’Ubudehe bavuga ko bakennye kurusha abo mu cya 1bakaba batagira Mituweli

YASUWE 81 

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga Akagali ka Ngoma babarizwa mu kiciro cya 3 cy’Ubudehe bavuga ko bakennye kurusha abari mu kiciro cya 1 kuburyo batabasha kwigurira Mituweli kuko ngo barya ari uko bavuye guca inshuro.

Ibi aba bagturage babibwiye rwandanews24 ubwo yabasuraga nyuma yo kumenya ko batagira ubwisungane mu kwivuza ndetse bakaba bakora muri VUP kandi yaragenewe kuzamura abo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru ni abo mu Mudugudu wa Gitega na Sabununga, Akagali ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga. Mukandamira Pascasie, ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50. Mu kiganiro na rwandanews24 yavuze ko kuba atagira ubwisungane mu kwivuza ari ingaruka z’ubukene akaba atagira amafaranga ari nayo mpamvu yagiye gukora muri VUP.

Yagize ati: “Njyewe ubona aha, mbarizwa mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe ariko nkora muri VUP nshakisha ngo ndebe ko nabona udufaranga nkishyurira abana mituweli kuko sinishoboye nawe urandeba. Nkorera umuntu wo mu kiciro cya 1 tukagabana amafaranga kuko umubyizi ni 1500frws, muha 500frws ngewe waje mu muhanda ngatwara 1000frws.

Yakomeje avuga ko iyo bahembwe aya mafaranga aba ari macye kuburyo n’ibindi nkenerwa by’ibanze bitavamo ngo abe yasagurira na Mituweli.

Murekatete Clementine we atuye mu Mudugudu wa Buhoro muri aka Kagali ka Ngoma, nawe abarizwa mu kiciro cya 3 ariko ngo akaba atagira mituweli z’abana kuko yabuze ubushobozi. Yagize ati: Nabuze ubushobozi bwo kwishyurira abana mituweli nsaba umuntu wo mu kiciro cya mbere ngo mukorere mbone uko naramuka.”

Murekatete Clementine ubarizwa mu kiciro cya 3 ukora muri VUP akaba yarabuze uko yivuza kuko atishoboye

Yakomeje avuga ko yabashije kugura mituweli ye gusa kuko ngo arwaye indwara ikomeye y’abagore nk’uko yabibwiwe n’abaganga. Muganga ngo yamubwiye ko akeneye ubufasha kuko mituwli y’ikiciro cya 3 arimo kandi adafite ubushobozi idashobora kumuvuza. Arasaba guhindurirwa ikiciro cyangwa agahabwa ubundi bufasha ngo abashe kwivuza.

Kimwe n’abandi baturage bo mu Mudugudu wa Gitega, bose bahuriza ko mituweli badashoboye kuziyishyurira.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gitega Nzeyimana Venuste, yabwiye rwandanews24 ko barimo gukora ubukangurambaga mu baturage ngo bazatange amakuru y’ukuri batihagazeho, igihe abakarani b’ibarura bazabageraho kuko ibyiciro by’ubudehe bigiye guhindurwa. Yagize ati: Ibi byose ni ingaruka zo gutanga amakuru nabi, ariko bitewutabisobanukirwa, kuko niba babajije umuntu ko arya 2 ku munsi akikiriza kandi atishoboye arya yavuye guca incuro cyangwa kubisaba, ibigenderwaho ku muntu urya 2 ku munsi nibyo nawe azashyirwamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Ngoma Hakizimana Jean Bosco, we avuga ko mu Nteko z’abaturage abo bigaragaye ko batifashije kurusha abandi batorwa n’abaturage bagenzi babo, ubundi bakohereza raporo zabo ku Murenge ngo bazashyirwe ku rutonde rw’abagomba gufashwa kwivana mu bukene.

Kubwimana Jean de Dieu, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga. Mu kiganiro na rwandanews24 kuri uyu wa mbere taliki ya 24 gashyantare 2020 yatangaje ko abantu bavuga ko batagira Mituweli bo mu kiciro cya 3, batabafite kuko ngo ntibishoboka. Yagize ati: Abavuga ko babarizwa mu kiciro cya 3 batagira Mituweli, barabeshya kuko ntabo dufite mu Murenge wacu, ahubwo sinzi impamvu bavuga gutyo. Habaye hari abahari ntabwo twabiyoberwa kuko dufite abafatanyabikorwa batandukanye batanga amafaranga yo gufasha abatishoboye kwishyurirwa Mituweli.”

Mu bafatanyabikorwa yavuze harimo Uruganda rw’Ikawa rubarizwa muri uyu Murenge n’Uruganda rw’imyumbat.

Yakomeje avuga ko kuba bakora muri VUP kandi batabarizwa mu kiciro cya 1 cy’Ubudehe, ibyo ngo byakozwe n’abo bita ba Kapita bashinzwe kubakoresha ngo bakaba barabikoze mu rwego rwo kwiba imibyizi ngo hagaragare abakozi benshi n’imibyizi myinshi idafite banyirayo.

Yagize ati: “Ibyo byabayeho, ariko twaje kubimenya turabikurikirana ubu ntibagihari kuko ni abakapita babikoraga biba imibyizi.”

Kuba hari ababarizwa mu kiciro cya 3 cy’ubudehe batishoboye kurusha abo mu cya 1, yatanze icyizere cy’uko bagiye kubikurikirana ngo bamenye ukuri bazafashwe kuko inkunga zo kubafasha zo zirahari bakwiyongera ku bandi, ariko ntihagire uburizwamo bagasaranganywa kuri ubwo bufasha.