December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze: Abayobozi 31 beguye ku mirimo yabo

YASUWE 52 

Kuri uyu wa mbere taliki 24 Gashyantare 2020 biturutse ku myitwarire mu kazi n’uburyo buzuza inshingano zabo mu Karere ka Musanze hari abayobozi 31 banditse basezera ku kazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yatangaje ko abo bayobozi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari (ES Cells) 16 n’abashinzwe iterambere mu tugari (SEDO) 15.

Umwe muri abo bivugwa ko basezeye ni uwitwa Mahirwe Xavier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi.

Hari amakuru avuga ko yaba yazize kuba hari amafaranga Leta yatanze ngo yifashishwe mu kubakira no gufasha abagizweho ingaruka n’ibitero inyeshyamba za FDLR ziherutse kuhagaba ziturutse mu birunga, nyamara aho kuyakoresha icyo yagenewe akayiguriramo ibiti akabitwikamo amakara, ibindi akabisatuzamo imbaho akabyigurishiriza.

Ngo hari na Hoteli yagombaga kubakwa muri ako gace, abaturage bo muri ako gace bakaba ari bo bagombaga guhabwa akazi ku ikubitiro kandi nta mananiza bashyizweho, ariko ngo yabaciye amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu kugira ngo bahabwe akazi.

Kigali Today dukesha iyi nkuru yagerageje kubaza Mahirwe niba ibimuvugwaho we na bagenzi be ari ukuri, ariko asobanura ko nta makuru ashobora gutangira kuri telefoni y’akazi kuko ngo akiyifite ategereje kuyitanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ibivugwa kuri abo bayobozi biba ari byinshi kandi bitandukanye, akaba ngo atahita agira icyo abivugaho kuko bikirimo gukurikiranwa.