December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Umukozi wa Mituweli bashimagiza ngo akora neza kuko atagira impuhwe yarangaranye umubyeyi ahasiga ubuzima

YASUWE 61 

Umubyeyi witwa Musanabera Belancille, wari utuye mu Mudugudu wa Burango,  Akagali ka Nyamugwagwa, Umurenge wa Ruganda, Akarere ka Karongi, yitabye Imana kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gashyantare 2020, ahagana saa mbili za mugitondo, nyuma y’uko abyariye murugo, kubera ko yagiye kwipimisha inda bakanga umukozi wa Mutuelle akanga kumupima, yitwaje ko mutuelle ye itaragera igihe cyo kwivuzwaho  kubera ko yishyuye akerewe.

Daniel Mugenga umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Biguhu, ku murongo wa telephone yatangarije rwandanews24 ko iki kibazo nabo bakimenye batinze, kuko umukozi wo muri Mutuelle atigeze akibamenyesha, ngo uwo wari waje kwivuza abashe guhabwa serivise yaje kwaka, wenda azanabashe kwishyura nyuma.

Ati “ Mu byukuri iki kibazo twakimenye dutinze, kuko nakimenye nkibwiwe n’umuyobozi w’akagali uyu mubyeyi yari atuyemo, niwe watubwiye ko uyu Musanabera yaje gupimisha inda kuwa 10/02/200, iyi nda yari atwite yari iya gatatu, akaba atarigeze ayipimisha na rimwe, ubwo Mutuelle ye yaje gupimisha inda habura iminsi 12, kugirango  amabwiriza bagenderaho muri mutuelle abatinzekwishyura bivuza nyuma y’iminsi 30, uhereye igihe bayitangiye.”

Yakomeje avuga ko yarishyuye ku italiki 22/01/2020, ubwo rero yategereje ko igira agaciro ku italiki ya 22/02/2020, rero umukozi wa Mutuelle yamubwiye ko agomba gutegereza iyo minsi umuturage nawe arataha ajya gutegereza iyo minsi, ntakindi akoze wenda ngo yegere muganga amufashe, umubyeyi yendaga kwibaruka, ataha nta muganga n’umwe babonanye, nk’uko ubushakashatsi nakoze bwabigaragaje ko yavuganye n’umukozi wa Mutuelle gusa, ubundi agataha, nta gitabo na kimwe cyo mu ivuriro yanditsemo, n’abakozi ba mutuelle bavuga ko batigeze bagaragaza icyo kibazo ahuye nacyo, kubera ko babonaga umurwayi yizanye yigenza kandi avuga ko aje gupimisha inda bwa mbere, ntabwo bumvaga ko yaba yenda kubyara.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Biguhu, agira inama abanyarwanda yo kutarembera mu rugo, ndetse bakanashishikarira gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo ikibazo cyose bahura nacyo kibasaba kujya kwa muganga ibarengere, aho kujya kwivurisha ibyatsi cyangwa kujya mu bapfumu, n’abadafite ubushobozi rwose iyo baje barafashwa.

Twamugabo Andre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruganda, kuri micro za Rwandanews24 yatangaje ko iki kibazo cyabaye ku muturage  yayoboraga nawe cyamubabaje, akaba yagarutse ku mukozi wo kuri iki kigo nderabuzima ishami rya Mutuelle ushyirwa mu majwi n’abaza kwivuza, bavuga ko nta muntu yaha serivise mu gihe atujuje ibisabwa, agasaba abakozi ko haguma amagara babanza kurengera ubuzima bw’umurwayi ibindi bikaza nyuma.

Ati “ Umukozi ukuriye ishami rya Mutuelle rwose ubusanzwe nta mpuhwe agira, kandi usanga abamukuriye birirwa bamushimagiza ko ariwe ukora akazi neza, kuko atagira impuhwe.”

N’ubwo ikibazo cyabaye umuyobozi w’ishami rya Mutuelle adahari, kuko yari muri konje gusa, uwamusigariyeho aba agomba kugendera ku mabwiriza yahawe yo kutagira impuhwe, kuko umukozi wagiraga impuhwe yirukanishijwe, naho ikibazo nka kiriya iyo kibaye tukakimenya nk’ubuyobozi bw’umurenge, dusaba inzego bireba, zikavura umurwayi ubundi akazishyura abonye ubushobozi, cyangwa natwe tukamuvuza iyo tubona nta bushobozi afite, kandi rwose turasaba ko nta mturage wemerewe kurembera mu rugo, n’ubwo yaba adafite mutuelle, kandi n’abatarayitanga bashishikarire kuyitanga.

Uyu mubyeyi yabyaye mu ijoro ryo ku wa 21/02/2020, umuryango we urabihisha, ntibagira uwo babibwira, ntibanabasha kujya kwa muganga, ahubwo babigize ibanga, kuburyo umugabo yabitangaje nyuma y’uko umugore we amaze gupfa, abona kuvuga ko yari yabyaye, kandi abandi bose babyariye mu rugo iyo baje kwa muganga barafashwa bakavurwa, ubuzima bwabo bukarengerwa.

Musanabera Belancille assize abana 3 barimo n’uruhinja rw’iminsi 2 yapfuye amaze kubyara, rukaba ruri kwa muganga aho rurimo kwitabwaho n’abaganga.

Nshimiyimana Eric@rwandanews24.rw